Umuvugizi wa Guverinoma Alain Mukuralinda yavuze ko Prince Kid yatorotse ubutabera

14/11/2023 13:23

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Mukuralinda Alain B. yasobanuye uko ikibazo cya Prince Kid gihagaze yemeza ko umunsi yafashwe azahita ashyikirizwa ubutabera.

 

Ku itariki 30 Ugushyingo nibwo iminsi 30 yuzuye Ishimwe Dieudonne adatanze ubujurire ndetse n’umunyamategeko we yavuze ko umukiriya we atigeze amwegera ngo atange ubujurire.Uyu muvugizi we Nyembo, yemeza ko we atashoboraga gutanga ikirego atabivuganyeho n’umukiriya we kuko ntabwo amuhagarariye mu mategeko ahubwo akora icyo umukiriya we yamubwiye gukora.

 

 

Ku itariki 13 Ukwakira Urukiko rwahamije Prince Kid ibyaha bibiri aribyo ; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kuhagato n’icyaha cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga Miliyoni 2 RWF.Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabwiye MAX TV ko iyo Prince Kid atanga ikirego cy’ubujurire yari gukomeza akidegembya kuko atari gufatwa ngo afungwe.

 

Ati:”Niba atarajuriye , urubanza rwabaye itegeko.Nafatwa azashyikirizwa gereza cyangwa se yishyikirize gereza”.Yakomeje avuga ko iyo udahari, hatangwa impapuro zo kugufata.Ati:”Ibihugu byinshi biri muri Interpol, abatorotse ubutabera, abatarashyize mu bikorwa ibihano bahawe , bashyirirwaho impapuro zibata muri yombi”.

 

 

Bwana Alain Muku yavuze ko kandi kuba Prince Kid yarahawe igihano cy’imyaka 5 gisaza iyo imyaka 10 ishize, itege ko rivuga ko igihano kigira agaciro kuva ku mwaka umwe  kugeza kuri 5 iyo ishize kirasaza.Noneho kigata agaciro cyangwa se kigasaza mu myaka 10.Ni kimwe n’ibyaha nabyo birasaza uretse ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasira inyo ku muntu nibyo bidasaza ariko ibindi birasaza.

 

 

Yavuze ko kandi Umushinjacyaha umukurikiranyeho ibyaha biri mu myaka 10 hakozwe inyandiko zitesha agaciro ubusaze bwa biriya byaha imyaka yahawe ntabwo isaza.

Advertising

Previous Story

Pasiteri ukiri muto yagiye imbere y’iteraniro yerekana umukobwa yihebeye atanga gasopo kubakobwa bamwifuzaga

Next Story

Umuhanzi Lil Chance yivuze imyato agaragaza ko yaje muri muzika nk’icyorezo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop