Umuvugizi wa Vatikani avuga ko Papa Fransisko ari mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero.
Nk’uko tubikesha CNN Kuri uyu wa gatatu nibwo umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Fransisko afite indwara z’ubuhumekero kandi azakenera kumara iminsi mike mu bitaro.
“ Mu minsi miki ishize, Papa Fransisko yinubiye ingorane zimwe na zimwe z’ubuhumekero maze nyuma ya saa sita ajya muri Policlinico A. Gemelli kugira ngo hagenzurwe bimwe na bimwe mu bibazo by’ubuzima bwe. Bruni yavuze ko Ibyavuye mu bizamini byagaragaje indwara z’ubuhumekero ( ukuyemo Covid 19 ) kandi ko bizakenera iminsi mike yo kumwitaho ari mu bitaro bikwiye. Papa Fransisko yakozweho n’ubutumwa bwinshi yakiriye ashimira ko bamuba hafi mu isengesho.Â
Ibindi kuri iyi nkuru tuzabibagezaho mu nkuru zacu ziri imbere