Dore ibice abagabo badakwiye gukoraho ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

30/03/2023 08:28

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bemeza ko mu gihe abantu bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bashobora gutwarwa kugeza ubwo bumva nta rutangira igihari haba mu magambo bavuga cyangwa ahantu bashobora gukoranaho.

Ku rundi ruhande abari muri icyo gikorwa bagirwa inama yo kwitonda kuko hari aho umwe ashobora gukora undi bikarogoya ibyo byishimo.Hari ibice bitanu abagabo bagirwa inama yo kwirinda gukorakoraho ku bagore muri icyo gihe cy’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko ibice byo ku myanya y’ibanga nk’uko tugiye kubiva imuzi byose muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa Pulse.ng.

Ku nkondo y’umura. Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, umugabo akwiye kuzirikana cyane ko ari bibi kuba igitsina cye cyagera ubwo gikora ku nkondo y’umura y’uwo bari kumwe muri icyo gikorwa kuko haba ari ahantu hafunganye nk’umuyoboro uhuza imyanya myibarukiro y’umugore n’inda ye.Abahanga bavuga ko by’umwihariko ku bakiri mu bihe byabo bya mbere mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bakwiye kwitwararika cyane kuko biteza ububabare bukabije ku buryo bagirwa inama yo guhita bagerageza guhindura uburyo bari gukoramo icyo gikorwa.

Ku mutwe wa rugongo. Rugongo ni kimwe mu bice by’umubiri bizwiho kugir ibyiyumviro bikomeye kurusha ibindi byose, ariko abahanga bavuga ko ikirenze kuri ibyo, ari uko gukora ku mutwe w’icyo gice kimwe mu bigize imyanya y’ibanga y’umugore by’umwihariko mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ari ibintu bitera ububabare bukabije umuntu ukozweho;.Bityo, abagabo bakagirwa inama yo kwirinda gukora ku mutwe w’icyo gice, ahubwo bakagerageza mu mpande.

Ku birenge. Abagabo bagirwa inama yo kudakora ku birenge by’abagore bari kumwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane mu gihe bambaye amasogisi.Impamvu y’ibi ni uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Johns Hopkins, bwagaragaje ko ibi bishobora kuviramo umuntu gufatwa na ‘orgasm’ iterwa no kugira ibyishimo by’ikirenga muri icyo gihe cy’amabanga y’abashakanye.Hakaba hagaragazwa ko ibi bishobora kuba ku mugore kimwe no ku mugabo.

Imisatsi ye.Hari benshi bashobora kwibwira ko ari ibintu bisanzwe gukora mu misatsi y’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ni ngombwa kuzirikana ko biri muri kamere y’abagore kutishimira umuntu wabakurura imisatsi, uwayivana ku murongo kuko aba ashobora no gukubita agatima ku gihe n’ikiguzi byamusabye kugira ngo abashe gutuma imisatsi ye igaragara neza.

Ku moko.Abahanga bavuga ko umugore atanezezwa n’umuntu umukorakora imoko kuko ngo bishobora gutera ubwonko bwe kwibwira ko agiye konsa, kwikinisha n’ibindi ndetse banavuga ko bishobora kumutera uburibwe ku rugero umuntu bari kumwe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina adashobora kwiyumvisha.

Advertising

Previous Story

Papa fransisiko ari mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero

Next Story

Hari igura miliyari 30 Frw! Menya amasutiye n’amakariso bihenze ku Isi

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop