Papa Cyangwe yahawe igihembo cya YouTube

06/04/2024 06:02

Umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop Papa Cyangwe wahoze muri Rocky Entertainment, yageze ikirenge mu cy’abandi bahanzi ahabwa igihembo na YouTube.

Abantu bose bahabwa amahirwe angana yo kugira konti kuri YouTube, ariko siko bose bajya mu muryango w’abafatanyibikorwa ba YouTube [ YouTube Partner Program ]. Impamvu ni uko bigoye kubera ibisabwa byashyizweho bityo bikaba ngombwa ko bamwe bacika intege batarabigeraho bakagana indi mirimo.

Benshi mu bakoresha YouTube intego aba ari imwe [ Amafaranga ] cyakora haba bake bayikoresha nko kwishimisha bashobora kuba baterwa no kudasobanukirwa ingingo zimwe na zimwe zayo. Umuntu wageze mu muryango w’abakoresha YoTube , agakomeza gukora cyakora aba afite amahirwe yo guhabwa ibindi bihembo bitandukanye ( YouTube Plaques ) birimo na Silver Play Button igihembo cyahawe Papa Cyangwe.

YouTube nk’Urubuga rw’Abanyamerika rwa Video gusa rwazirikanye Papa Cyangwe rumuha igihembo gihabwa ‘Content Creators’ bajuje ibihumbi 100 kuri YouTube maze nawe agaragaza akanyamuneza. Mu magambo yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Amashimwe ku Mana no Kuri buri wese uri gufasha uyu muhungu.Urukundo rwanyu rurazirikanwa”.

Papa Cyangwe utigeze azirikana Rocky Kimomo wamubaye hafi akanamugeza ku byo afite ubu, akurikirwa n’abarenga ibihumbi 100 kuri YouTube n’ibihumbi 178 kuri Instagram.Igihembo cya Mbere cya YouTube cyatanzwe tariki 28 Kamena 2012.

Advertising

Previous Story

Bana ya Chris Eazy na Shaffy yakoze amateka akomeye

Next Story

APR FC igiye gukomeza imishinga yari ifitanye na nyakwigendera

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop