APR FC igiye gukomeza imishinga yari ifitanye na nyakwigendera

06/04/2024 07:37

Umuyobozi wa APR FC, Col Karasira Richard yatangaje ko iyi kipe yifuza gukomeza imishinga yari ifitanye n’umutoza ndetse n’umuryango wa Adel Zrane

Mu ijambo rye, yavuze ko APR FC na Adel bari bafitanye imishinga myinshi irimo kubaka amakipe y’abato ndetse n’ikigo cy’ubugororangingo.Yagize ati: “Umuryango wa Adel twari dufitanye imishinga myinshi irimo uko twakubaka ikipe yacu kuva ku bana kugera ku bakuru.

“Buriya umugore we ni umuvuzi mukuru mu bijyanye no kugorora ingingo ndetse na murumuna we. Rero twari dufitanye umushinga wo kubaka ikigo cy’ubugororangingo kuko twabonaga ari kimwe mu byo tubura.”Yakomeje avuga ko mu gihe umugore we (Maha Bader) yabyemera yakomeza gukorana na APR FC.

Ati:“Rero nibabitwemerera tuzakomezanya ntakizahinduka yewe nawe (umugore we) twakorana kuko afite ubumenyi kandi ndumva ubuyobozi bwacu bubyemera”. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yavuze ko ntako byaba bisa impande zombi zikomeje gukorana.

Ati:”Twizera ko muzakomeza gukorana n’umuryango kuko bafite ubumenyi ndetse hari umusanzu batanze mu gihe kitari kinini bamaze hano. Twumva ari ibintu mwakomeza kuko byazagirira abandi akamaro haba mu buvuzi ndetse no ku ikipe muri rusange”.

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Ikindi kandi Umuvandimwe wa Nyakwigendera Amine Zrane yavuze ko mu bihugu byose Adel yagiyemo birimo Jordanie, Arabie Saoudite, Mauritanie na Tanzania, yakunze u Rwanda n’ikimenyimenyi ari ho Imana yemeye ko ashiriramo umwuka.

Advertising

Previous Story

Papa Cyangwe yahawe igihembo cya YouTube

Next Story

GICUMBI: Inyama ya zingaro yanize umusore ahita apfa

Latest from Imikino

Go toTop