Bana ya Chris Eazy na Shaffy yakoze amateka akomeye

06/04/2024 05:27

Indirimbo ‘Bana’ Shaffy yafatanyije na Chris Eazy yujuje Miliyoni 10 kuri YouTube.

Shaffy yakomeje gukora umuziki ariko gutumbagira bikamubera ibamba.Yafashijwe n’abahanzi batandukanye barimo n’abahoze muri Press One ariko izina rye rikaguma hasi.Nk’uko Abanyarwanda babisonanura neza, isaha y’umuntu imyenywa n’Imana ni nayo imenya igihe cye cyo kugera ku kintu runaka.Ibi nibyo byabaye kuri Shaffy utuye muri Leta Zunze za Amerika.

Umuhanzi Nyarwanda umwe rukumbi ufite indirimbo yarebwe inshuro nyinshi kuri YouTube ni Meddy.Nta wundi muhanzi wari waca agahigo nk’ake kuko indirimbo ‘Slowly’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 92 gusa amaze igihe atangaje ko yiyeguriye Imana. Ugiye ku ruba rwa YouTube rwa Shaffy niho usanga indirimbo Bana yakozwe mu buryo bwa ‘Visual’ itari official video.

Abakunzi b’umuziki Nyarwanda, bategereje ko hakorwa amashusho barayabura bakomeza kureba ayasanzwe yafashwe na Telefone yo mu bwoko bwa iPhone.Ni indirimbo yashyizwe hanze muri 2023 kuri ubu ikaba imaze imezi 5 gusa isohotse aho imaze kurebwa inshuro Miliyoni 10 zirenga kuri YouTube.

Shaffy na Chris Eazy biyunze kuri Meddy, The Ben , Israel Mbonyi , Ambassadors Of Christ bamaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 10 kuri YouTube.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Element Elee, igirwamo uruhare na Chris Eazy, Junior Giti, Christopher Muneza na Dylan Kabaka.Abana benshi bagiye bisanga bakunze iyi ndirimbo, abasore n’abageze muzabukuru.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.COM, Chris Eazy yavuze ko atajya agura igikundiro cyangwa ngo abe ari umuhanzi uvugwa ujya mu bapfumu kugira ngo indirimbo ze zikundwe.

Advertising

Previous Story

The Ben yaherekeje Nyirakuru we uherutse gupfa

Next Story

Papa Cyangwe yahawe igihembo cya YouTube

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop