Abarimo Papa Cyangwe n’abandi bahanzi ndetse n’abavanga umuziki bategerejwe i Rubavu mu gitaramo ngaruka mwaka cya ‘All White Party’ gitegurwa na Orange Entertainment Group .
Kuri ubu ‘Orange Entertainment Group’ igiye kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 5 imaze itangiye gukora imirimo yayo, ndetse iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatatu.
Iki gitaramo kizabera i Rubavu kuri Heza Beach mu Murenge wa Nyamyumba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ni igitaramo kizaba ku wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga uyu mwaka [2024]. Iki gitaramo kandi kizaba mu masaha y’umugoroba aho kizatangira Saa munani (2PM) kigasozwa Saa yine z’ijoro (10PM).
Muri iki gitaramo cy’abambaye umweru, abazaba bakitabiriye nta bwo bazaba baje kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu gusa Orange Entertainment imaze ishinzwe, ahubwo bazaba baje no kwifatanya na Selekta Dady umwe mu bavanga umuziki mu Karere ka Rubavu.
Orange Entertainment Group, yashinzwe na Ishimwe Lambert , umusore wiyemeje gushyira hamwe abakora imyidagaduro itandukanye mu Karere ka Rubavu agamije gutuma babyaza umusaruro ibyo bakora.
Muri Orange Ent, habamo abakora umwuga wo kuvanga vanga umuziki, Aba shyushyarungamba , abahanzi n’bandi batandukanye bose bahuriza hamwe.
Abahanzi batandukanye nka Papa Cyangwe, Khalidy , Isha Mubaya ndetse n’abandi bahanzi harimo n’abavanga umuziki (DJ) nka Selekta Dady, Dj Jackson, Dj Chush n’abandi ba Dj bazwi ho kuryoshya ibirori bazaba bahari. Abantu bose muri iki gitaramo bazaba bambaye imyeru.
Kwinjira muri iki gitaramo ni nk’ubuntu, kuko ahasanzwe ni ibihumbi 5 Rwf agahabwa n’icyo kunywa, VIP ibihumbi 10 Rwf ugahabwa n’icyo kunywa, naho ameza y’abantu 5 ni ibihumbi 100 Rwf bagahabwa nicyo kunywa. Abashaka kugura amatike yabo bashobora kwishyura kuri code ya MOMO 101130.
Aba DJ batandukanye bazatanga ibyishimo.