Advertising

Ostrich niyo nyoni nini ku Isi ! Byinshi kuri yo

20/10/2024 11:43

Otirishe niyo nyoni nini ku Isi, ifite ijosi rirerire n’umutwe muto n’igihimba kinini, amababa ndetse n’amaguru maremare cyane. Iboneka mu bice bya Afurika. Gusa iyi ni inyoni idashobora kuguruka.

Iyi nyoni ishobora gukura kugeza ku burebure bwa metero zirenga ebyiri (2.75m) ikanapima ibiro birenga ijana na mirongo itanu (150kg).

Igitangaje; n’ubwo yitwa inyoni kandi burya ikintu abenshi tumenyereye ku nyoni, ni ukuguruka, ariko yo ntago ifite ubushobozi bwo kuguruka.

Umuvuduko

Nk’uko bisanzwe bizwi neza iyi nyoni irihariye, byonyine kumva ko ari inyoni ari inyoni idashobora kuguruka ni agashya yihariye ubwayo n’izindi nyoni nkeya.

Iyi nyoni irihuta cyane ku buryo ariyo nyoni yihuta ku butaka kurusha izindi nyoni n’ibiguruka byose ku isi, ishobora kwiruka ku muvuduko wa kilometero 96 ku isaha. Ibi bikaba biri mu biyifasha kubaho no kwirwanaho.

Amaguru

Buriya ugereranyije n’izindi nyoni zose, usanga zifite amajanja arenze atatu, ane kuzamura, ibingibi rero biratandukanye kuri iyi nyoni.

Otirishe ifite amajanja abiri manini urebye neza ubona ajya kumera nk’amano asanzwe, kubera ko aba akomeye, ibi bikayifasha kwihuta cyane igihe yiruka. Kubera ko iyi nyoni itaguruka ushobora kuba wumva aya mababa ntacyo ayimarira. Koko se ntacyo? Hoya, amababa ya Otirishe afite akamaro gakomeye gatandukanye no kuguruka.

Iyi nyoni iyo yiruka ku muvuduko munini ikenera kuba iringaniye ngo idata umurongo cyangwa ikadandabirana (loose balance), rero aha niho amababa ayifashiriza. Nk’uko inkoko ibigenza iyo yiruka, yifashisha amababa. Otirishe nayo igihe iri ku muvuduko wo hejuru irambura amababa yayo ubundi bikayifasha kwiruka.

Otirishe ntishobora kuguruka

Havugwa ibitandukanye ku gituma Otirishe n’izindi nyoni nkayo (urugero: Rhea) zitaguruka. Gusa nta mwanzuro uhamya neza impamvu.

Kimwe mu bitera iyi nyoni kutaguruka ni uko ari nini kandi ikaba ifite ibiro byinshi, gusa nanone iyi ntiyaba impamvu nyamukuru itera izi nyoni kutaguruka.

Ubushakashatsi bwemeza nanone ko iyi nyoni yagira  igufwa ry’agatorezo (agatuza) rifasha izindi nyoni kuguruka, bikaba ikindi kintu kiyibuza kuguruka.

Ese haba hari inkuru ushaka ko tugukorera yihariye ku kintu runaka andikira ikinyamakuru umunsi.com cg ubivuge muri comment . murakoze!!

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amoko 10 y’urukundo

Next Story

Couple zitazibagirana mu mateka y’urukundo

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop