Advertising

Onana wakiniraga Rayons Sports yakiriwe muri Simba SC Aba Rayons bifata mu mutwe

07/06/23 10:1 AM

Leandre Essomba Willy Onana ukomoka muri Cameroun yamaze kwakirwa nka Rutahizamu mu ikipe ya Simba SC nyuma yo kuva muri Rayons Sports abafana bakimukeneye.

Leandre Essomba Willy Onana wari ufashwe neza n’abafana ba Rayons Sports yamaze gusezera yerekeza muri Simba yo muri Tanzania yanyuzemo n’abakinnyi batari bake b’Abanyarwanda n’abandi baturuka muri shampiyona yo mu Rwanda.Nyuma yo kugenda ikipe ya Rayons Sports yamwifurije ishya n’ihirwe mu butumwa bongeye gusangiza buvuye kuri Konti nyirizina ya Simba SC.

Uyu mukinnyi wahabwaga amafaranga n’abafana ubwo yabaga amaze kwitwara neza , agiye muri Simba SC nyuma y’imyaka 2 akinira Rayons Sports.Uyu mukinnyi yerekanwe binyuze kumbuga nkoranyambaga za Simba.

Sponsored

Go toTop