Friday, May 17
Shadow

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze igihe abimukira bazazira mu Rwanda

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza  Rishi Sunak yavuze ko indege ya mbere izahaguruka izanye abimukira izahaguruka hagati y’ibyumweru 10 na 12, ashimira intambwe u Rwanda ruri gutera mu kubakira.Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 Mata , Bwana Rishi yavuze ko u Bwongereza bwamaze gutegura ibisabwa byose birimo gutegura ikibuga cy’indege abimukira bazahagurukiraho.

Bwana Rishi Sunak, yagize ati:”Nakwemeza ko ikibuga cy’indege twamaze ku gitegura, twakodesheje indege kandi dufite abantu 500 twahaye amahugurwa  yo ku rwego rwo hejuru biteguye guherekeza abimukira mu Rwanda, hamwe n’abandi 300 bazahugurwa mu byumweru biri imbere”.Muri Kamena 2022 Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurinda Uburenganzira bw’ikiremwantu ECHR, rwahagaritse indege ya mbere yiteguraga kuzana abimukira mu Rwanda.

Sunak Rishi akomoza kuri uru Rukiko, yavuze ko u Bwongereza , butazigera bwubahiriza icyemeza cy’Inkiko zo hanze y’Iguhugu, agaragaza ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano umutekano w’u Bwongereza kurusha ibindi byose.Ati:”Nibiba ngombwa ko duhitamo hagati y’umutekano w’Igihugu , kurinda imipaka yacu , birumvikana niyo nzashyira imbere”.

Sunak yagaragaje ko Guverinoma yifuza gushyira mu bikorwa iyi gahunda hakiri kare ariko ko yakerejwe n’abagerageje kuyitambika barimo abacamanza b’urukiko ndetse n’abagize ishyaka Labour, ritavuga rumwe na we.Yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira nk’uko Ubwongereza bubyifuza asubiza ati:’Ruri gukora byose bisabwa kugira ngo gahunda igende neza”.

Yasobanuye ko hashingiwe kubufatanye bwa hafi, bwa Guverinoma z’ibihugu byombi, hashyizweho itsinda rishinzwe imyiteguro y’iyi gahunda.Kuri uyu wa 22 Mata 2024 abagize icyiciro kibanza cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza barajya impaka ku mushinga w’amavugurura agamije gukereza iyi gahunda wateguwe n’abatavuga rumwe na Guverinoma.Byitezwe ko batari buyemere nk’uko babigenje ubushize.

Sunak yabwiye abanyamakuru ko ikibazo kigomba kurangira uyu munsi kuko abagize iki cyiciro cy’Inteko batari buhaguruke batagikuye mu nzira.Yasobanuye ko buri wese yamaze kurambirwa gutegereza ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Isoko: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *