Advertising

Ommy Dimpoz yahaye Marioo impano ya Miliyoni 5 kubwo gushobora gutera inda Paula Kajala

24/04/2024 10:08

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Bongo Flava  mu gihugu cya Tanzania , Ommy Dimpoz, yahaye Marioo agera kuri Miliyoni 5 z’ishimwe ryo kuba yarabashije gutera inda umukobwa wa Frida Kajala, Paula Kajala.

Ibi bibaye nyuma y’aho umuryango wa Frida Kajala Masanja na P-Funk se wa Paula Kajala, uhuriye hamwe n’uwa Marioo mu rwego rwo kwishimira umwana ugiye kuvuka hagati ya Marioo na Paula dore ko nabo bamaze iminsi bari kugaragaza akanyamuneza batewe no gutwita uyu mwana aho babaje abakunzi babo gufora niba ari umukobwa cyangwa umuhungu ariko ntibashyire hanze ukuri k’umwana batwite.

Mu birori byo guha ikaze uyu mwana, nibwo Ommy Dimpoz yikoze mu mufuka akemerera Marioo amafaranga angana na Miliyoni 5 z’Amashilingi nk’ishimwe ry’uko yateye inda.Yagize ati:”Ariko muvandimwe Omari [Marioo] ndakwemera cyane,urabizi ko utegereje umwana kubera ko ni wowe ubashije gutera Kajala inda Paula Kajala ukamwita umugore.

“Ntabwo ari imikino urabizi.Ikindi kandi ugiye gutuma P-Funk na Frida Kajala  bitwa bakuru.Yego. ni umugisha rwose , kubw’ibyo wakoze rero, byo gutuma Kajala yitwa umugore nguhaye impano ya Miliyoni 5”.Marioo na Paula bmaranye umwaka umwe mu rukundo baherutse gutangaza ko batwite umwana wenda kuvuka.

Marioo yatangiye guundana na Paula nyuma y’uko Paula atandukaniye na Rayvanny.Amakuru avuga ko Marioo yamaze gutera agera kuri Miliyoni 100 nk’inkwano kuri uyu mukobwa wamamaye muri Tanzania.

Previous Story

Junior Giti yateye urwenya avuga ko yujuje imyaka 2 y’amavuko

Next Story

APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

Latest from Imyidagaduro

Go toTop