Advertising

Yao

APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

24/04/2024 10:23

Ikipe ya APR FC ishobora kuzana umukinnyi ukomeye wakiniye amakipe arimo Arsenal na As Roma.

Mu gihe ikipe ya APR FC ishaka gukomeza kubaka ibigwi muri ruhago Nyarwanda no hanze yayo, ishobora gusinyisha Gervais Yao Kouassi wamamaye nka Gervinho muri tuhago akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza na As Roma.

Ni umusore ufite inkomoko mu gihugu cya Cote d’Ivoire ahasanzwe habarizwa impano zidasanzwe muri Afurika na cyane ko iki gihugu gihora mu myanya y’imbere ku rutonde rwa FIFA.Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye ashobora kuza gufasha abandi bakinnyi ba APR FC kugera kure mu mikino mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan , Umunyamakuru wa RBA , yemeza ko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yamaze kohereza abahanga mu gutoranya abakinnyi muri Afurika y’Iburasirazuba.Reagan yemeza ko mu bakinnyi bahanzwe amaso harimo na Yao wamamaye nka Gervinho muri Ruhago y’Isi.

Yao
Previous Story

Ommy Dimpoz yahaye Marioo impano ya Miliyoni 5 kubwo gushobora gutera inda Paula Kajala

Next Story

Bac T yahishuye ko ari we wahanuriye The Ben ko azarongora Pamella

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop