Saturday, May 4
Shadow

APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

Ikipe ya APR FC ishobora kuzana umukinnyi ukomeye wakiniye amakipe arimo Arsenal na As Roma.

Mu gihe ikipe ya APR FC ishaka gukomeza kubaka ibigwi muri ruhago Nyarwanda no hanze yayo, ishobora gusinyisha Gervais Yao Kouassi wamamaye nka Gervinho muri tuhago akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza na As Roma.

Ni umusore ufite inkomoko mu gihugu cya Cote d’Ivoire ahasanzwe habarizwa impano zidasanzwe muri Afurika na cyane ko iki gihugu gihora mu myanya y’imbere ku rutonde rwa FIFA.Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye ashobora kuza gufasha abandi bakinnyi ba APR FC kugera kure mu mikino mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan , Umunyamakuru wa RBA , yemeza ko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yamaze kohereza abahanga mu gutoranya abakinnyi muri Afurika y’Iburasirazuba.Reagan yemeza ko mu bakinnyi bahanzwe amaso harimo na Yao wamamaye nka Gervinho muri Ruhago y’Isi.

Yao

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *