Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe , yasubije mu butumwa burebure mugenzi we w’u Bubiligi nyuma y’aho u Rwanda ruhagaritse inkunga rwahabwaga n’icyo Gihugu.
Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze, Maxime Prevot yagaragaje ko u Bubiligi bwakiriye umwanzuro w’u Rwanda wo guhagarika inguzanyo rwahabwaga n’iki Gihugu nawe ahamya ko ngo bari mu nzira zo guhagarika aya masezerano ngo kuko u Rwanda ruvogera Igihugu cya Congo.
Mu ku musubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yagize ati:”Ubwo Perezida Felix Tshisekedi yafashaga akanaha intwaro FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ikanashyirwa mu ngabo ze , Ububiligi bwarabibonye ntihagira icyo bubikoraho.
“Ubwo Perezida Felix Tshisekedi yavugiraga mu ruhame, akanasubiramo ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda , akanarasa i Kigali atahageze , Ububiligi bwarabyumvise neza ariko buraceceka.
“Ubwo Felix Tshisekedi yashoraga ama Miliyari menshi mu ntaro zikomeye zirimo Drone z’intambara n’indege z’intambara kugira ngo agere ku ntego ze, n’igihe yafatanyaga n’ingabo zitandukanye hafi y’u Rwanda zirimo FDLR yakoze Jenoside , Ingabo z’Uburundi, SAMIDRC n’Abacanshuro b’Iburayi , i Buruseri bari babizi ariko ntihagira icyo bakora.
“Ubwo FARDC n’igisirikare cy’iterabwoba bafatanyije bicaga kumanywa y’ihangu , abanyekongo b’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru , Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo n’Abahemu muri Ituri , Ububiligi bwarabimenyeshejwe ariko buhitamo kureba ku rundi ruhande.
“Kandi ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi yagaragazaga ko Igihugu cye gishaka guhagarika ibikorwa mu buryo bw’umwuga ari uguharanira inyungu z’abaturage b’u Rwanda “Ibi ntabwo ari imvugo ya gikoroni gusa ahubwo ni ukwirengagiza ukuri”.
Yakomeje agira ati:”Icya mbere , Ntabwo ari Ubwami bw’Ububiligi bwita ku mibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda ahubwo mbere na mbere ni Leta y’u Rwanda.
“Icya kabiri, Ububiligi bwari buri gukora ku bw’inyungu z’abaturage b’u Rwanda , ntibwari kuba burimo kujya hose ku Isi bushyira igitutu ku bafatanyabikorwa bacu bose kugira ngo bahagarike ubufatanye mu by’iterambere bwari bugenewe abaturage b’u Rwanda.
Icya gatatu, u Rwanda n’Amateka bizi neza uko Ubwami bw’u Bubiligi bukunda kwitwara iyo bigeze ku kurengera abaturage b’u Rwanda”.