Umuhanzi Okkama uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda yashyize hanze indirimbo yise Wallah.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2023, nibwo Okkama yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Wallah’, yasohotse kuri YouTube channel ye ‘Okkama’.
Mu masaha 4 uvuye ubwo twakoraga iyi nkuru , ‘Wallah’ yari imaze kurebwa n’abenda kuzura ibihumbi 10 by’abayirebye ndetse n’ibitekerezo byinshi bigaragaza ko bayikunze.
Uyu muhanzi umaze igihe gito abyaye, yakoze iyi ndirimbo atangaza ko yari ayimaranye imyaka itatu.Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp [ Status] ye akimara gusohora iyi ndirimbo yagize ati:” Ibaze song maranye 3 years [ Imyaka itatu] , ariko mbabadida you not ready”.
Okkama ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye ndetse akaba adakunda kwicisha irungu abafana be.