Hari ubwo umuntu atandukana na mugenzi we ariko nanone bikaba ingorabahizi kumenya uko yitwara mu gihe hadaciye kabiri atandukanye n’undi.
Mu gihe utangiye urukundo rushya nanone uba ugomba kumenya neza ko barimo ibyiza n’ibibi , ibizagutungura n’ibyo ugomba kwitega muri rusange
Muri uku kumenya neza ibyo ugomba kwirinda no kuzirikana, harimo nanone kwakira umukunzi mushya mu gihe kubana.Nugira ikibazo kuri iyi nkuru utwandikire kuri Email yacu Info@umunsi.com.
ESE NI IKI UKWIRIYE KUZIRIKANA ?
1. Ikuremo ibibazo byose: Niba ufite umukunzi mushya banza umenye ko ukeneye kwikuraho imirwaro yose y’uwo mwahoze mukundana.
2.Ba inshuti ye magara: Uwo mukundana mu kwiriye kuba inshuti magara , mu gakundana.Kugira ngo ube, inshuti magara n’uwo mu gihe gukundana ni uko ubanza kuba inshuti ye magara.
3.Bitware gake: Ukwiriye kugenza gacye iby’urukundo rwanyu kugira ngo utababazwa ubyikururiye.
4.Igenge: Mu rukundo ukwiriye kwigenga kugira ngo umubano wanyu , utazangizwa nawe kubera kumusaba ibya mirenge.
5.Ba wowe ubwawe: Gukundana n’umuntu ntabwo biguha uburenganzira bwo kwihindura uwo utariwe ugamije kumwerekako udasanzwe.
6.Mukorere hamwe: Abahanga bavuga ko abakundana bagera kure iyo bakoreye hamwe.
7.Irinde cyane umujagararo: Mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe, urasabwa kuba wowe wanyawe ukirinda ibituma ujagarara.
8.Ntuzamugereranye n’abandi: Ikosa rikomehe abantu bakunze gukora ni ukwigereranya n’abandi nyamara ntaho bahuriye.
9. Iteka ntukajye umwandikira mbere.
10. Muhuze , kuganira bibe umuti wanyu.
Isoko: Relationship 180