Advertising

“Nzajya mukorera indirimbo bareshya” ! Producer The major wo muri symphony aradusekeje kuri Okkama

21/06/2023 16:01

Umuhanga mu gutunganya no gucuranga indirimbo Mugengakamere Joackim umenyerewe nka The Major mu itsinda symphony Band rimaze kwemeza abanyarwanda n’abanyamahanga ko ari itsinda ryize umuziki koko, yasekeje benshi ubwo bageraga k’umuhanzi Okkam.

 

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru yateruye atebya ati Okkam ntukamukore indirimbo ndende zamugora, The Major nawe ati; ni ukujya mukorera indirimbo bareshya nibyo sawa”.Aha mu gutebya kwinshi cyane  producer the major yarashatse gusetsa yitwaje ko ukurikije uko okkama areshya ,indirimbo itarambiranye yakabaye ireshya nawe.

Ubuhanga bwa Okkama muri muzika nyarwanda ntawubushidikanyaho kuko ibihangano bye byihariye imitima ya benshi kubera uburyohe bubamo haba m’umudiho no munyandiko.

 

Ubusanzwe mu mazu y’urwenya iyo abenshi bari gusetsa rubanda wasangaga bibanda k’umuhanzi na we w’umuhanga kenny sol bamugereranya na DJ Pius. Ibiheruka ni aho aba bombi ubwo bakoreraga ibitaramo byabo k’umugabane w’uburayi uwitwa Bruce Melodie k’ubutumwa yashyize kuri instagram  yavuze ko Ababatumiye batangatanze abafana ,kubera kubatumirira umuhanzi muremure n’umugufi.

 

Iki kiganiro cyakozwe mu buryo bwo gutsa ntagusebanya na cyane ko abavuzwe bose ari inshuti.

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Previous Story

Umugore wa Pasiteri yafashe icyemezo cyo gushaka umupfubuzi nyuma yo gusanga umugabo we adashoboye

Next Story

Dore impamvu atari byiza kwambara inkweto ukazinjiza munzu yawe cyangwa y’abandi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop