Dore impamvu atari byiza kwambara inkweto ukazinjiza munzu yawe cyangwa y’abandi

21/06/2023 18:06

Hari ubwo uba usanzwe ufite uko ubayeho murugo iwawe , wowe n’abawe mukaba mudakunda ko inkweto zinjira munzu yanyu ariko mukabura uko mubigenza mu gihe hagize uza akazinjirana.

Mu gihe utekereje gusura umuryango wawe cyangwa inshuti yawe jya uzirikanako urabasangana uwo muco wo gukuramo inkweto dore ko nko mu bice by’umujyi usanga ahantu hose waramaze kuhagera ku buryo bigoranye ko ubona abantu binjirana inkweto munzu.

Benshi mubatuye muri iyi minsi ntabwo bakunda uyu mwanda bitewe n’imiterere y’amazu babamo mu gihe mu bice by’icyaro akenshi usanga ntanimpamvu yo kuzikuramo kubera ko ubusanzwe hasi nta sima iba irimo kuburyo ntacyangirika.N’ubwo bimeze bityo hari aho uzasanga bashyiramo umukeka hasi naho uzubahe umuco wabo inkweto uzikuremo.

Hirengagijwe ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe winjiye munzu ukinjirana inkweto uba winjiranye umwanda munsi yazo kuburyo abatuye muri iyonzu bashobora kwanduzwa nawo mu gihe icyaricyo cyose.

ESE NI IYIHE IMPAMVU YATUMA UDAKURAMO INKWETO MUNZU Y’ABANDI?

Birashobokako wowe ubwawe udatuje kuburyo uramutse uzikuyemo wabangamirwa ntutuze ndetse n’abo muri kumwe bakabona ko utari hamwe.Ahari se wambaye amasogisi acitse cyangwa afite ikindi kibazo.Ni byiza kuzirekeramo mu gihe ubona ntacyo byangiza ariko ukirengera.

Urabona nuramuka uzikuyemo uratakaza agaciro kubo muri kumwe.Ahari se ugeze muzabukuru ntabwo byagukundira ko uzikuramo.

Aho waje gusura ntabwo uhamara iminota myinshi urahita ugenda.

ESE HARI IZINDI MPAMVU ZATUMA UKURAMO INKWETO MUNZU Y’ABANDI ?

Icyambere cyatuma ukuramo inkweto mu gihe biri ngombwa ni uko bigaragaza ko ububashye.Burya kwinjiramo munzu igaragara muburyo busaba gukuramo inkweto wowe ukanga kuzikuramo bigaragaza agasuzuguro gakabije.

Uretse na hano mu Rwanda henshi ku isi nko mu Buyapani, gukuramo inkweto ni umuco wabo  guhera mubinyejana bya kera.

Kaminuza ya Arizona yagaragaje ko munsi y’inkweto habamo udukoko turimo utuzwi nka E.Coli ,.. dushobora guteza ibibazo bitandukanye.

Advertising

Previous Story

“Nzajya mukorera indirimbo bareshya” ! Producer The major wo muri symphony aradusekeje kuri Okkama

Next Story

“Diamond ntwari yanjye ndagukunda cyane pe kandi nzahora nkukunda ” ! Zuchu yivuyemo atomagiza umuhanzi Diamond Platinumz wiyita Simba avuga ko amukunda urudasanzwe

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop