Nyuma y’uko ababyeyi be bamujugunye kubera kumunena yaje kuvamo umunyamideli ukomeye

07/01/2024 10:27

Umukobwa ukiri muto wo mu gihugu cy’Ubushinwa witwa Xueli yavuze ukuntu ababyeyi be bamujugunye imbere y’inzu zita ku bana batagira ababyeyi bamuziza uko yavutse ameze ariko nyuma y’imyaka mike akaba amaze kuvamo munyamideli ukomeye cyane ku isi. Ubuzima bwa Xueli Abbing bwaje guhindukamo ikintu gikomeye ku Isi.

Uyu mukobwa asigaye ari umwe mu batinyura abandi ndetse bakaba basigaye bamukunda dore ko amaze kwamamara cyane hirya no hino ku isi kubera ukuntu asa.

 

Icyo ababyeyi bamujugunyiye nicyo Kiri kumufasha gukomera no kwamamara.Abbing yavuze ko yavukiye mu gihugu cy’Ubushinwa, aho leta yari yaravuze ko umuryango umwe ukwiye kubyara umwana umwe gusa.

Yavuze ko muri icyo gihe abana benshi mu gihugu cyabo batawe bakajugunywa hirya no hino mu duce dutandukanya mu gihugu.Nk’abandi bana Bose uyu mukobwa ukiri muto nawe yavuze nawe ari umwe mu bana bajugunwe muri icyo gihe.

Ndetse we akaba yarajugunywe imbere y’inzu zita ku bana b’imfubyi zitagira ababyeyi. Yakomeje avuga ko atigeze amenye ababyeyi be bamubyara. Yavuzeko ubusanzwe kuvuka usa nkawe ufite ubumugo bw’uruhu bituma Kenshi uhezwa muri rubanda.

Avuga ko amazina yitwa nayo yayiswe n’abantu bamutoraguye aho muri iyo nzu yita ku bana badafite ababyeyi.Uyu mukobwa avuga ko yavutse atandukanye aho melanin zabaye nke mu mubiri bityo bituma uruhu rwe amaso ndetse n’umusatsi bye bitandukana ni byabandi bantu basanzwe.

 

Yavuzeko ubwo yuzuzaga imyaka itatu yaje gufashwa n’umuryango wamukundiye uko ameze maze ajya kuba muri Netherland.Yavuzeko yaje kujya mu ishuri ryigisha kumurika imideli ubwo yari afite imyaka 11 gusa, umwe mu berekana imideli wo mu gihugu cya china mu mujyi wa Hong Kong yaje kumusaba ko yajyayo kumufasha kumurika imideli bityo biba ibintu byambere yari akoze nk’umunyamideli wabigize umwuga.

 

Kuba yaravutse afite ubumuga bw’uruhu nibyo byamuhaye amahirwe yo kwamamara akaba umunyamideli ukomeye. Uyu mukobwa avuga ko yaje guhura n’umufotozi wamufashe neza bityo biza kumuha amahirwe yo kujya kinyamakuru gikomeye kitwa Volgue. Ifoto ze zaguzwe na Volgue Italia muri 2019.

 

Iki kinyamakuru gikomeye cyatumye yamamara cyane ndetse ku myaka ye 16 gusa ubu akorana n’inganda zikomeye zicuruza imyenda nka Kurt Geiger. Abinyujije mu kwerekana imideli uyu mukobwa atuma abandi bameze nkawe bigirira ikizere bakumva ko ari abantu basanzwe ndetse bimuha amafaranga menshi.

 

Mu kwezi kwa 6 muri 2022 uyu mukobwa yagize amahirwe kubera kuntu yari amaze kwamamara no kugaragaza ko abantu bameze nkawe ari abantu basanzwe, yagizwe UNESCO Goodwill Ambassador so kurwanya irondaruhu.

Source: ghpage

Advertising

Previous Story

Iradukunda Bertrand wahagaritse umupira w’amaguru yabaye umwogoshi

Next Story

Umubyeyi yasinye amaserano n’umwana we bemeranya ko azakundana yujuje imyaka 21 y’amavuko

Latest from HANZE

Go toTop