Umubyeyi yasinye amaserano n’umwana we bemeranya ko azakundana yujuje imyaka 21 y’amavuko

07/01/2024 10:50

Umubyeyi yasezeranye n’umukobwa we ko agomba kuzagira umukunzi yujuje imyaka 21 y’amavuko.

Ubusanzwe gukundana ni amahitamo yizana ku muntu, aho rimwe na rimwe biba ukundanye nta ruhare rukomeye abigizemo uretse guhatirizwa kwemera gusa.

Uyu mubyeyi wo muri Nigeria yatangaje benshi nyuma yo gushyira hanze amasezerano yagiranye n’umwana we w’umukobwa bemeranya ko atazakundana ataruzuza imyaka 21 y’amavuko.

Uyu mwana wiyemeje kutazagira umukunzi kuri ubu afite imyaka 2 y’amavuko.Anyuze kuri Twitter yitwa  @Benking443 abwira abantu bose ko we n’umukobwa we bagiranye amasezerano azamara imyaka 19 uhereye uyu mwaka bayasinyemo.

Benshi bemeje ko uyu mwana nakura atazemera ko ariwe wasinye ngo na cyane ko ibintu byose kuri we bizaba byarahindutse.Abandi bavuze ko uyu mugabo yari akwiriye kuba afite umunyamategeko ye.

Uwitwa Theladymo yagize ati:” Ese umunyamategeko we yari ahari ? Kuki uri gutuma umwana asinya nta mu nyamategeko we uhari ?”.

Advertising

Previous Story

Nyuma y’uko ababyeyi be bamujugunye kubera kumunena yaje kuvamo umunyamideli ukomeye

Next Story

Uganda : Pasiteri yafunzwe azira gukeka ko umugore we wari utwite amuca inyuma

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop