Iradukunda Bertrand wahagaritse umupira w’amaguru yabaye umwogoshi

07/01/2024 09:52

Iradukunda Bertrand bita [Kanyarwanda], nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru, yabaye umwogoshi muri Canada.

 

Uyu musore yakiniye Amakipe arimo; APR FC , Amavubi [Ikipe y’Igihugu] na Kiyovu Sports .Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru akerekeza muri Canada, Kanyarwanda asigaye akora umwuga wo kogosha muri Salon de Coiffure.

Nyuma yo gusezera ku ikipe ya Musanze FC yari amaze amezi 2 gusa asinyiye, Iradukunda Bertrand, yahise yerekeza muri Canada.Nyuma y’igihe gito agiye muri Canada, uyu musore yashyize hanze amafoto arimo kogosha umwana muto w’umuzungu arenzaho amagambo agira ati:

 

“Nta kinanira umutima ushaka.Inhsuti nyanshuti uyibonera aho rukomeye.Warakoze muvandimwe, Thierry Cikulu [Titi art barbepro].

 

Uyu musore yatangiye gukina umupira w’amaguru muri 2009 atangirira mu Irerero rya APR FC nyuma gato muri 2014 yerekeza mu ikipe ya ISONGA FA.Muri 2018 avuye mu mvune yagiye mu Ikipe ya MUKURA VS, akomereza muri Gasogi United, Kiyovu na Musanze ari nayo yavuyemo nyuma.

 

Advertising

Previous Story

Harmonize yireguye kubirego byo kwiba umukunzi w’inshuti magara

Next Story

Nyuma y’uko ababyeyi be bamujugunye kubera kumunena yaje kuvamo umunyamideli ukomeye

Latest from Imikino

Go toTop