Nyuma yo kuvuga ko abasore bo mu gihugu cya Kenya batazi gutera akabariro, Tiffany arasaba imbabazi yivuye inyuma

22/01/2024 12:41

Umukobwa witwa Tiffany Shakilla w’imyaka 22 wo mu gihugu cya Kenya wamamaye nka ku mbuga nkoranyambaga, yacanye umuriro nyuma yuko anenze abasore bo muri iki gihugu avuga ko batazi gutera akabariro ariko akaba ari kubatakambira.

Mu mezi 6 ashize uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nibwo yavuze ko yikundira abasore bo muri Nigeria ko aribo Bazi gutera akabariro neza cyane.

Ibyo yabivuze anenga abasore b’iwabo ko bo batazi gutera akabariro.Nyuma Yuko hari amakuru akwirakwiye mu gihugu cya Kenya ko hari ubwicanyi bwabaye muri iki gihugu ndetse ko harimo abasore bo mu gihugu cya Nigeria bari inyuma y’ibyo byaha, byatumye uyu mukobwa ahindura ibitecyerezo bye maze agarukira abasore bo mu gihugu cya Kenya.

Mu magambo ye yagize ati “basore bo muri Kenya mwongere munyitwarire.” Akimara kwandika ayo magambo abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bahise bamuha urwamenyo.

Uburyo mu mezi ashize yari yarasariye abasore bo mu gihugu cya Nigeria ariko akaba ari kwinginga abo mu gihugu cya Kenya byateje impagarara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Ni nyuma Gato yaho uyu mukobwa yavuze ko atakundana n’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya kuko ngo yumva ko bashobora kuba batamuryohereza mu gutera akabariro. Kuri ubu arabatakambira ngo bamwemere.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yavuze ko abahungu bo muri Kenya bamwanga kubera ko yabamazeho abakobwa beza

Next Story

Shakib Cham Lutaaya yatsindiye umutima w’abana ba Diamond Platnumz

Latest from HANZE

Go toTop