Shakib Cham Lutaaya yatsindiye umutima w’abana ba Diamond Platnumz

22/01/2024 14:55

Umugabo wa Zari ni inshuti magara y’abana ba Diamond Platnumz n’umugore we Zari Hassan.

 

Ibi byongeye kwigaragaza mu mashusho yashyizwe hanze ubwo Tiffah umukobwa w’imfura ya Diamond Platnum na Zari Hassan yabonaga Shakib akirukira ku muhobera bisa n’aho yari amukumbuye nyamara bigaragara ko umugabo ntaho yigeze ajya.

 

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 20 Mutarama 2022 nibwo Zari Hassan yashyize hanze amashusho Shakib arimo kwakirwa neza mu buryo bwuje ikinyabupfura na Tiffah, bigaragara ko amufitiye urukundo n’umubano wabo umeze neza.Muri aya mashusho Shakib yari ahagaze iruhande rw’imodoka umwana aturuka imbere asa n’uje kumuhobera.

 

Shakib w’imyaka 32 yagiranye ikiganiro gito abandi batumvise, bishimisha cyane Zari Hassan wafata amashusho y’ibiri kuba na cyane bari bifashishije indirimbo ya Emilee yitwa ‘I love you Baby’.Si ubwambere Shakib Cham agaragaje ko akundwa n’abana ba Zari Hassan na Diamond Platnumz.

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kuvuga ko abasore bo mu gihugu cya Kenya batazi gutera akabariro, Tiffany arasaba imbabazi yivuye inyuma

Next Story

Umwarimu kazi yiyemeje guca ubusinzi binyuze muri Comedy akinamo yitwa Mushikazi – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop