Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yavuze ko abahungu bo muri Kenya bamwanga kubera ko yabamazeho abakobwa beza

22/01/2024 12:12

Umwe mu basore bo mu gihugu cya Nigeria baba mu gihugu cya Kenya yavuze uburyo abasore benshi bo mu gihugu cya Kenya bamwanga cyane kubera uburyo abakobwa benshi beza bo muri Kenya bakunda abasore bo muri Nigeria.

Nkuko yabitangaje, we yavuze ko urukundo abakobwa bo muri Kenya bamukunda we n’abandi basore bo mu gihugu cya Nigeria, rwatunye abasore bo mu gihugu cya Kenya bagira ishyari ryaje no kuvamo urwango.

Uyu musore yakomeje avuga ko abo basore bo mu gihugu cya Kenya usibye kuba babanga bari no gushaka amayeri yose bakoresha bakabirukanisha mu gihugu bagasubizwa iwabo mu gihugu cya Nigeria.

Bumwe mu buryo ngo buri gukoreshwa nabo basore bo mu gihugu cya Kenya, bari gukora uko bashoboye bagatuma Visa zabo zita agaciro bityo kuburyo bashobora guhita birukanwa mu gihugu igitaraganya.

Uyu musore akomeje kugaragaza ko ishyari bafitiwe na bamwe mu basore bo mu gihugu cya Kenya bavuga ko batwara abakobwa beza, aribyo biri gutuma berekwa urwango rukabije muri iyi minsi muri iki gihugu cya Kenya.

Source: TUKO.co.ke

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yaciye amarenga yo kongera gukorana na Shaggy

Next Story

Nyuma yo kuvuga ko abasore bo mu gihugu cya Kenya batazi gutera akabariro, Tiffany arasaba imbabazi yivuye inyuma

Latest from HANZE

Go toTop