Advertising

Nyuma yo gukundana n’umusore imyaka 6 bagatandukana Munagi Eve abona akiri umwana utabasha kubyara

11/08/2024 22:37

Umu YouTuber witwa Mungai Eve wo muri Kenya, yasubije abafana be ko akiri umwana wo gushaka cyangwa akaba yabyara umwana.Uyu mukobwa wakundanye n’umusore imyaka igera kuri 6, bagatandukana benshi bamusubije ko arwaye ‘Depression’ y’urukundo.

Umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa YouTube muri Kenya  Mungai Eve, mu cyo yiswe Q&A [Question and Answer] kinyura kuri YouTube Channel ye yagiye abazwa cyane igiye azashakira umugabo akanabyara icyakora akabitsinda ntahite agira icyo atangaza.

Kuri ubu yatoboye, avuga ko akiri umwana ndetse ko adakeneye umwana vuba cyane.Muri uku gusubiza yagize ati:”Njya niyumva nk’aho nkiri umwana rwose.Sinzi ariko numva ko inzozi za buri mukobwa ari ukuba umugore.Rero mvugishije ukuri , njya nibona mfite umuryango n’abana , ariko ntabwo ari ubu pe ndetse nta nubwo ndi mu mwanya wo kuba namenya igihe icyari cyo. Imana niyo yabasha gusubiza icyo kibazo. Ku bwanjye navuga nyuma y’imyaka 3, 5 se cyangwa 10. Ariko Imana niyo izi ibinkwiriye. Sinzi ngo ni ryari”.

N’ubwo ari uko bimeze , Mungai avuga ko mu muri 2020 yigeze gutekereza kubyo kubyara ariko ngo aho yatandukaniye n’uwari umukunzi we Trevor, bakundanye imyaka 6, ngo ibyo kubyara byahise bizima burundu muri we.

Kuri we ngo nta n’ubwo yicuza kuba barandukanye kuko abantu benshi batigeze bamenya iby’urukundo rwabo.Nyuma yo gutangaza aya magambo, bamwe bati:”Mungai Eve, arwaye Dipression’.

Ubusanzwe Mungai , ni umu-YouTuber mu gihugu cya Kenya aho ayobora ikigo cye cyitwa Mungai Eve Mediake.

Previous Story

Ibyafasha umusore wagumiwe kubona umukunzi vuba cyane

Next Story

Ama G The Black yasabye abantu guha agahenge Yago

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop