Urukundo rumeze nk’itabaza rimurikira hose icyarimwe mu gihe ruri mu mubiri ugereranywa n’inzu yari yijimye. Umuntu wigeze gukundwa by’ukuri ntabwo yabaho adafite iryo tara. Iyi nkuru yuje ubuhamya bw’urukundo Paul yahawe n’umwari akamubera umufasha yakunze cyane.
Paul atangira inkuru ye agira ati:”Nahingutse mu bambere Imana impa amahirwe yo kwihitiramo igufwa rya mbere rya hagarariye andi muri njye. Nukuri si natinze byabaye nk’uhumbya nahise ndi tunga urutoki si ukunyumvira nagize ngo ndebye umuyaga !! . Uwo mwanya nabaye nk’uhumbije, njya mu nzozi ntazi ko ni njijwe mu rukundo rw’ukuri rutazigera rurangira.
Ni mpamo y’Imana, iyo si nahise njya nwamo kugeza ubu si ndamenya iyo ariyo. Mbega Isi itunganye , itoshye, itatsemo umubavu n’indabo zitejwe n’igufwa nihitiyemoo !! . Kubera ko nabuze uko ndyita kubera uburanga ryihariye , urukundo ryihariye n’amahoro riha umubiri ririnze , reka ryite Rukundo maze mbabwire icyo ryamari”.
Paul yakomeje agira ati:”Uwo munsi turahura , ndaryakura riraza nk’abeza bose. Nukuri Rukundo wa mbereye inzira nzizi ingeza aho ntari bubashe kugera ubwanjye.Inseko yawe , indoro yawe , uburyo uhagarara ndemeza ko ushobora kugusha Abamalika , abayimeje kubaho ubuzima bwabo badakunda cyangwa ngo bagire imbuto zibakomokaho icyo nzi ni uko nabo wabafatisha imyanzuro ariko nanone burya ntaho bagukura [….].
Umva nawe, wa munsi umbwira ngo ‘Yego’ , niho narokokeye kuko narikuzabaho iteka ryose mbabaye , ndira nk’uko byagenze ubwo Imana yanshyiraga aha , ariko abo yampaye ngo bandebe , bagahitamo kumpa abandi bakanta ubuzima bukambabaza.
Umva, wa munsi umbwira ngo ‘Urankunda,’ wabaye umunsi w’amateka muri njye. Burya narindiho ntariho, burya na rinsigaje iminsi mike nkicwa n’ababi cyangwa nk’ababo ubwabo, ariko uhageze wahise umbera ibere nonse ntimaje , si ugusubira ibwana , nawe irebere meze nk’utazatanga mpa nkuroga.
Reba inzira nanyuzemo ngushaka Imana imaze ku kunyereka. Ese ntizikubera urumuri rukwereka uburyo wa kunzwe n’umugabo w’ubwema bwuje ubwenge n’urukundo rutanaze ruzira icyashaka cyangwa ikizinga ? Ma ! Turisha umutima wawe burya bwose ubona mpangayitse ni aka wa mukire uzigama icyo akunda cyane , akacyiyegereza, agatanga ibindi ariko cyo ki kamuhama iruhande yapfa agasaba ko bakimworosa.
Umugore nkawe , ntawe ukibaho wasimbuye Maliya wari imfura yuje ubwuzu , urukundo n’impagarike. Burya uracyari isugu kuri njye niyo mpamvu umuzinga ubitse uhora wuzuye uburyohe kuko ntiwigeze guhakurwa na rimwe uretse uwawuragijwe n’Imana.
Umva ni impamo mba ndoga Rutanaga wa Rukubye, K wa Muranga imfura y’imfura wampaye ikambera umunezero nzarinda mfa nkiri mu mahitamo y’Imana yanjye, burya imbere y’abantu sinahemutse ngo mbabeshye cyangwa nishushanye, Reka dah ! Burya bwose kwari ukuri kuko nabo barabizi.
Umva nzarinda mfa izina ryawe rishushanyije ku mutima wanjye, nzasubira ku Mana nyereke ko uretse no kugukunda yantumye, narengejeho no ku kubera umurinzi mfatanyije n’abamalayika bayo yaduhaye ngo tubane nabo.
Umwa, hari ubwo nteguza nkacubangana , nkatitira , nkagira ubwoba bw’uko ibirura byuje iri shyamba bikugera amajanja , ariko nkibuka ko burya duhura naguhaye ubutumwa bw’uwandemye , nkagusaba kuba indwanyi ishikamye idakangwa n’ubusa, kandi kora mu biganza hano, nukuri ubikora neza ukamara impingenge ntakubeshye wanyorohereje inshingano.
Ubupfura ubusangiye na so wa kubyaye , kuko yabugutoje na nyoko wa kubyaye akakubera urugero rwiza , maze izindi mbuto zanyu mukera neza kugera ungezeho. Ahari sindi shyashya ariko burya ni aka wa murinzi utorohera inyoni, ukoma n’izitona kugira ngo zitavaho zimuzanira izitaratojwe umuco wo kwirimira ibyazo.
Umugore nkawe ntaravuka , umufasha nkawe si narikumubona iyo ntagira Imana, sinari kubaho neza iyo utahagera. Ndagukunda inshuro zitabarika kuko sindi nk’abubu bahorana mukushi . Wowe uri igufwa Imana yanshyizemo ngo rijye rimpa umunezero n’uburyoheye budashira.
Umva tuzabaho kugeza igihe Imana yateganyije kuko ntawe ushobora kwangiza umugambi Imana yampaye kuri wowe. N’ubwo naheze i Shyanga ariko humura vuba ndagaruka mutima wanjye”.
Imana igaba urukundo, wowe usomye iyi nkuru kugeza aha, nawe Imana iguhe urukugabire. Uramutse ufite inkuru y’urukundo rwawe wifuza ko tugeza kubasomyi bacu, yitwandikire , aho hasi hatangirwa ibitekerezo cyangwa utwandikire kuri Watsapp 0791859465 udusangize iyo nkuru yawe.