Advertising

Sobanukirwa ! Ese gusomana biryohera abafite iminwa minini cyangwa imito ?

by
08/09/2024 20:25

Muri iyi nkuru turaguha ubusobanuro bwimbitse twifashishije ibindi binyamakuru bitandukanye byanditse kuri iyi ngingo.Bamwe bavuga ko ingano y’iminwa igira uruhare mu kuryoshya igikorwa cyo gusomana ariko se  niko kuri ?

Iminwa ya muntu ikozwe mu buryo irimo udutsi duto dukurura amakuru y’uyikozeho , tukayajyana maze ayo makuru akaba ashobora guteza rukuruzi ‘Pressure’ ku rundi ruhande.Abahanga bavuga ko iki gikorwa kibera mu bwonko aho usomwe ageraho akaba atakibasha kumenya ibimukorerwaho cyangwa we ibyo arimo gukora uwo mwanya kubera yamakuru yatwawe.

Kuba ingano y’iminwa yagira uruhare mu kuryoshya igikorwa, ntabwo ari cyo kintu cyashingirwaho hemezwa ko ari ukuri koko.

Abahanga bavuga ko iminwa minini ishobora gutuma abasomana boroherwa n’igikorwa kubera ko ishobora kuba igeraho hose ku ya mugenzi we, bikongera ingano y’uburyohe n’ububobere na rukuruzi hagati yabo ikazamuka cyane.

Iminwa mito , mu gikorwa cyo gusomana , ishobora gutuma uri mu gikorwa abyitaho cyane bikaba byaba byiza kuri bo bombi. Abahanga bavuga ko iminwa mito nayo ifasha cyane muri iki gikorwa ariko bitewe nabanyiri gukora icyo gikorwa.

ESE NI IRIHE BANGA RYO GUSOMANA NEZA ?

Mu by’ukuri icyo twababwira ni uko igikorwa cyo gusomana kitaryoshywa n’ingano y’iminwa y’abakirimo ahubwo kiryoshywa nabanyiri ubwite binyuze mu buryo bakundana, buri wese yiyeguriye mugenzi we,  n’uburyo bahuza amarangamutima.Gusomana kwiza guhera cyane cyane ku buryo biyemeze kujya mu gikorwa n’ingano y’urukundo umwe afitiye undi.

Ibyo musabwa gukora;

  • Ita cyane ku buryo uhumeka.
  • Ruhuka utuze umutima.
  • Koresha Tekenike zitandukanye.
  • Hanyuma muganire.

Gusa muzirikane ko ikintu gituma abantu bari mu gikorwa cyo gusomana banyurwa na cyo ari urukundo bafitanye, umunezero uri hagati yabo n’uburyo bahana agaciro mu rugendo rwabo rw’ubuzima kuko na byo biba ingenzi cyane mu gupima ibyishimo byabo.

Urukundo ntabwo rupimirwa mu gusomana hagati y’abakundana na cyane ko uwo wakunze utamwangira ko atagusomye.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Amwe mu mategeko 17 ahatse umupira wa maguru yashyizeho mu 1863 avugururwa mu 1937

Next Story

Ese waruziko uko ufashe Telefone yawe byangiza ikiganza cyawe ? Sobanukirwa

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop