Advertising

Portrait of a smiling man at home

Ibyafasha umusore wagumiwe kubona umukunzi vuba cyane

11/08/2024 22:04

Hari ubwo umusore agumirwa mu ibanga ku buryo nawe aba adashobora kwibonaho uko kugumirwa nyamara byaramaze kuba aho amara imyaka myinshi akiba mu rugo iwabo ndetse nta n’igitekerezo cyo kuhava yiha.Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo yakoresha akabasha kuhikura.

Imbuga zitandukanye twabajije amakuru yerekeye kugumirwa k’umusore , zivuga ko akenshi ari ibintu biba mu ibanga rihishe ku buryo na nyiri ubwite atabasha guhita amenya.Umusore umaze kugera ku myaka 45 atari yazana umugore aba ageze igihe nawe akwiriye gukurikiza ibiri muri iyi nkuru.

ESE YITWARE GUTE?

1.Mu buzima bwo mu rugo iwabo aho ataha . Abahanga bemeza ko aba adakwiriye gukomeza gukoresha bimwe mu bikoresho byo mu rugo iwabo ntabisimbuze. Urugero twavuga nk’Isabune n’ibindi.Uyu musore aba asabwa kumenya ko rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru hari icyo aba agomba kugeza mu rugo, ibi bizatuma abasha kwibuka ko nawe hari izindi nshingano yashobora kuzuza ataziha abo mu rugo iwabo ahubwo aziha abo mu rugo rwe atangire kwitekerezaho.

2.Kujya kwibana. Burya si byiza ko umusore ufite amahirwe yo kubana n’ababyeyi be , agira gutya ngo abikuyeho.Iyo si inama twatanga.Ariko nib anta mahirwe ahari yo kuba yarashatse akiri mu myaka ikwiriye, akaba agize yayindi twavuze haraguru , akwiriye gufata inzira akajya gushaka aho aba wenyine akiterezaho. Abahanga bavuga ko mu gihe wamaze ukwezi kumwe , abiri cyangwa atatu urimo kugorwa no guteka , kumesa n’ibindi uzabasha gutekereza ku wundi muntu ushobora kujya abigufasha uzane umufasha.

3.Kwita kubakuri iruhande. Abasore benshi ntabwo bakunda kwisondeka nibyo , ariko umusore ugeze muri iyo myaka   ntabwo aba agikoresha iyo nshinga ahubwo aba yaramaze gufata indi ntero. Aba basore rero bagirwa inama yo kureba ku bakobwa babari hafi cyane kurenza , guterera amaso ngo arebe ibimusumba.

Uku kwitegereza uri hafi bizamufasha kubona umukunda, kurenza uko arasingira uwo we akunda kandi nyamara adashobora no kuzamubona. Abasore benshi bamara imyaka myinshi bategereje ko bazabona abo imitima yifuza ariko kenshi bikarangira badahuye kubera ko amaso yabo ahora ari hejuru.

4.Kwirinda gutekereza ngo runaka. Hari ubwo wicara ukareba usanga mu muryango wanyu  si wowe wenyine ushaje udashatse kandi utari Padiri. Ushobora kuba ubona runaka  na runaka ntacyo bibatwaye.Wowe uragirwa inama yo kureba ku mubyeyi wawe wakubyaye ukeneye kukubonana n’umuryango nk’imbuto ye nawe akishima.

5.Kujya kwa muganga bakareba niba ari muzima.

6.Kugenda gake.Iyi ngingo dukunda tuyigarukaho cyane.Musore niba ushaka kubona umukunzi mwiza, iga kugenda gake mu nzira urinde uwo ukuri inyuma cyangwa wihute ushyikire ukuri imbere hanyuma umugenze.

Urukundo ni inzira ndende ariko akenshi rusaba kwihangana no gushikana. Ikindi ukwiriye kwitaho cyane ni ukutarambirwa.Nta musore urambirwa, kuko iyo urambiwe usaza utabonye uwo wifuza kuko kenshi urarambirwa bakaguca mu myanya y’intoki.

6.Gabanya ubuhehesi. Umusore aribwira ngo , nonese ko ibyo nagasabye byose mbibona ubundi ndaba ndi mubiki.Ibuka ko ibyo ari ibyaha urimo kandi umunsi  bituma udashaka bikakubuza umuryango n’ibysihimo

Previous Story

Shakib ahangayikishijwe n’umugore we uhura na Diamond Platnumz atabizi

Next Story

Nyuma yo gukundana n’umusore imyaka 6 bagatandukana Munagi Eve abona akiri umwana utabasha kubyara

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop