Advertising

Nyuma y’ishingwa ry’urusengero rw’Abatinganyi i Nyambirambo abapasitori b’i Kigali batezwe mutego w’Umushibuka nibatitonda bazagirwa imbata

10/08/2023 10:23

Mu bihe bishinze mu Mujyi wa Kigali , hateraniye inama y’abapasitori bo mu Itorero ry’aba Angilikani bitandukanije n’igice cyimitse ubutinganyi bamwe bumva ko bitabareba.

 

Nyuma y’ibi , amakuru avuga ko mu Mujyi wa Kigali , hatangijwe urusengero rw’abatinganyi ndetse ngo hakaba hari gutegurwa n’ayandi mahugurwa azahuza abandi bapasitori bazava mu mihanda yose y’Igihugu bakazahuzwa no kuba bazubakirwa insengero z’ibitabashwa.

 

MURI IYI NKURU DUKESHA IKINYAMAKURU PARADISE.RW , TURAGURUKA KUMITEGO BATEZWE , NIBATABA MASO BAKABA BASHOBORA KUZISANGA ARI ABAYOBOKE B’ABATINGANYI , ICYAHA IMANA YANGA URUNUKA.

 

Iki kinyamakuru gikomeza kigira kiti:” Mumpera z’umwaka wa 2015 mu Karere ka Rubavu habereye inama y’abatinganyi basaga 250 batangaza ko bamaze kwigarurira Umujyi wa Kigali ko batangiye ubukangurambaga bwo mu cyaro kandi ko bafashwa n’imiryango mpuzamahanga ikomoka i Burayi, Aziya na Amerika.

Nyuma y’aho, hagaragaye urubyiruko rutandukanye rwagiye hanze rutangira kwerekana iyo mico mva mahanga y’ubutinganyi , none harategurwa n’abandi bakozi b’Imana bari gukusanywa ngo bazubakirwe insengero zigezweho zemewe na Leta batitaye ku uzazubaka  ngo ni nde n’uwo ari we.

 

Urebye neza usanga amatsinda y’abatinganyi yashoye akayabo mu kwandika Bibiliya kubera ihenze atari buri wese wayigondera , bashyira icapiro ryayo muri Koreya y’Amajyepfo ndetse bamaze gusohora ikoreshwa n’abatinganyi harimo ibice bimwe byakuwe mu isanzwe.

 

Bimwe mu byanditswe Byera  byavanywe muri Bibiliya isanzwe bikaba bitari mu ikoreshwa n’abatinganyi ni Abalewi  20:13 n’urwandiko  rw’Abaroma 1:26-27.Byakuwemo iyo mirongo kuko ibangamiye ibyo bita uburenganzira bwabo na cyane ko ivuga ko utinga undi yicwa.

 

Amahugurwa y’abapasitori ateganywa mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 9, akazabera mu Mujyi wa Kigali mu rusengero ruzwi , ibi bigaragaza ko mu minsi iri imbere hashobora kumvikana izindi nsengero z’abatinganyi niba urubyiruko rwaracengewe n’ubukangurambaga bw’abatinganyi, mushobora kuzabona bari kubasezeranya munsengero.

 

Urugero rubishimangira nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kubitangaza, Igihe abapasitori batumirwaga mu muhango wo kwimika umushumba i Rubavu, bagatungurwa n’uwaturutse I bwotamasimbi wagombaga kwimika, maze bamwakiriye babona azanye n’umugabo mugenzi we ngo niwe mugore we.Abapsitoi basohotse mu rusengero hasigaramo ba nyiri ubwite.

 

Abapasitori bo mu Rwanda nibatareba neza bazisama basandaye mu gihe bo baziko abaturutse i Mahanga bakijijwe bose.Isi iri kuyoborwa n’imbaraga z’abatinganyi batifuza ko inyo k’umuntu yakororoka.

 

Haribazwa impamvu yaba ifitwe n’aba bakomoka ku mugabane wa Aziya mu gihugu cya Koreya y’Epfo mukubakira abapasitori insengero zihenze ziri ku kigero cyifuzwa, mu gihe ubukene bumereye nabi abayoboke b’ayo matorero ashaka kwishyira mukaga.

 

Umunyarwanda yaravuze ati:” Uguteye mu bukene arakubona.Satani arwanisha intwaro y’Ubukene ku buryo abayoboke badafite  uko bakwiyubakira insengero , bazisanga mu maboko y’abimitse ubutinganyi.

 

Abashumba bakwiriye kumenya ko bazabazwa abo bayoboye , nibabajyana mukaga babizi cyangwa ukutareba kure kwabo cyangwa nko kwirengagiza nk’iyi  mbuzi y’iyi nkuru  bazabibazwa Imbere y’Imana.

Iki kinyamakuru Paradise.rw , gisoza iyi nkuru kigira kiti:”Turashimira abayobozi b’itorero rya Angilikani mu Rwanda bitandukanije n’izo nkozi z’ibibi zimitse ubutinganyi – Icyaha Imana yanga urunuka , bakanga inkunga zabo.

Iyi nkuru y’umwimerere twayikuye kuri www.Paradise.rw yanditswe na Pastor Rugamba Ernest.

Previous Story

Israel Mbonyi ari mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi

Next Story

Dore impamvu atari byiza kurongoza umugore wawe intoki

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop