Nyuma y’imyaka 9 akora cyane, umukobwa yiyubakiye inzu nziza maze ashima Imana yamubaye hafi

02/12/2023 12:05

Gukora cyane ni ikintu kimwe ariko gukora ubika ayo wakoreye ni ikindi kindi.

Ni gacye uzumva abantu bakubwira ko babika amafaranga bakorera babikira ahazaza. Ni Kenshi tugirwa inama ngo tubike amafaranga ariko ni bacye bapfa kubyumva, ariko burya iyo ubitse amafaranga mu hazaza uyabyaza umusaruro.

Ubusanzwe igitsina gore nicyo kizwiho gusesagura amafaranga cyane kuko bo bumva ko nta kintu bazamaza amafaranga mu hazaza, ndetse bumva ko kubaka ari ibintu bitabareba kuko bazi neza ko umugabo iteka ariwe wubaka inzu bazabanamo mu gihe baza bari kubana nk’umugore n’umugabo.

Icyakora uyu munsi abakobwa benshi bahawe isomo rikomeye n’uyu mukobwa! Inkuru yuyu mukobwa yakanguye abakobwa benshi maze ibibutsa ko nabo bakwiye kuzigama bagakora cyane kugira ngo bazagire icyo bigezaho.

 

Uyu mukobwa witwa Shelly Kemunto yigaruriye imbugankoranyamaga hirya no hino, yavuze inkuru ye yukuntu yagiye gushaka amafaranga mu gihugu cya mu Barabu maze aragenda arakora, akora cyane ashyizemo imbaraga arinako akora abika yiyima byinshi abakobwa bakunda kuko we yari azi icyo agamije, azi icyo ashaka kugeraho mu buzima bwe.

 

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe TikTok, uyu mukobwa yafashe amashusho yerekana inzu nziza cyane yubatse mu mafaranga yabitse igihe kinini ndetse aboneraho umwanya wo gushima Imana yo yabikoze ikamuba hafi mu rugendo rutari rworoshye.

 

Yavuze ko yamaze imyaka 9 mu Barabu akora cyane arinako abika amafaranga kugira ngo azabona uko aziyubakira inzu y’inzozi ze. Uyu mukobwa yabereye urugero abandi bakobwa banga kubika amafaranga bakayasesagura cyane.

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Igitsina cy’umugabo cyaheze mu mwobo yacukuye mu rugi ngo umufashe gutera akabariro

Next Story

Kubera iki ukwiye kuganira n’umukunzi wawe ku buzima bwawe bwo gutera akabariro n’abakunzi bawe mwashwanye, burya ni ngombwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop