Advertising

Nyuma y’amezi 10 adasohora indirimbo, umuhanzi Calvin Mbanda yahuje imbaraga na Kenny Sol bashyira hanze indirimbo bise ‘Mama Loda’ –VIDEO

09/16/23 21:1 PM

Umuhanzi Calvin Mbanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mama Loda’ yahuriyemo na Kenny Sol.

Calvin Mbanda wabaga muri The Mane akaza kuyivamo , yongeye gusogongeza umuziki mwiza abakunzi be abinyujije mu ndirimbo yise ngo ‘Mama Loda.Iyi ndirimbo yayobowe na Gad, aba basore bayitangira mu myambaro idasanzwe ndetse n’isapo z’urubaraza runini cyane bicariye imeza bayikikije umuhanzi Calvin Mbanda akababarira inkuru.

Ubwo baba bari muri ayo, bajya kubona bakabona umukobwa mwiza aje abasanga niko kurya indimi , agahaguruka mu bandi , ubundi akagenda amusanganira.Uyu muhanzi kandi atangira kubyinana nawe arinako amutaka bya gihanzi.Uyu muhanzi agaruka k’umugambo agaragaza umusore uba wingingira umusore kumukunda afite n’ibindi amusaba.

Ku munota wa 1:36 mu ndirimbo y’iminota 3:05, nibwo umuhanzi Kenny Sol aterura igitero cye maze akagaragaza ko ari umuhanzi w’umuhanga binyuze mu ijwi n’imyifato agaragaza muri iyi ndirimbo.Calvin Mbanda aje nyuma y’indirimbo yaherukaga gukora nyuma y’amezi 10.

Sponsored

Go toTop