Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage kamere hakaba ahantu ndangamateka kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza muri 2017 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni 13749.
Ubuvumo bwa Nyaruhonga buri mu hahoze ari u Buhoma, ari ho hahindutse Buhoma-Rwankeri mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi. Muri iki gihe burereye mu ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyabihu.
Ni ubuvumo bune, ariko bumwe nibwo bufite ubwinjiriro bugari n’igisenge kiri hejuru ndetse n’imfuruka ebyiri ngari. Imwe muri izo mfuruka igarukira nko muri metero 30, indi bakeka ko ikomeza ikaba ishobra kugera mu kirunga cya Karisimbi.
Iyo winjiyemo imbere usanga harimo ikizenga cy’amazi abana bo mungo z’aho hafi bakunze kuvomamo.
Ubundi buvumo bubiri buri hafi y’ubwo bunini mu byerekezo bibiri biteganye; naho ubwa kane bwo buri ruguru mu rugano rwa pariki y’ibirunga. Ubwo buvumo bundi uko ari butatu bufite ubwinjirio buto, ku buryo n’umuntu umwe yinjiramo bigoranye