Monday, May 20
Shadow

Nyarudindiri yagize icyo asaba Israel Mbonyi

Umusore umaze kwamamara nka Nyarudindiri muri muzika Nyarwanda by’umwihariko mu matorero atandukanye , yagaragaje ko Israel Mbonyi ari we muhanzi ushoboye kuri we agira icyo amusaba.

Ni ikiganiro agiranye na X Large kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024 aho yari kumwe n’abarimo Yaka Mwana.Uyu musore ubwo yabazwaga abahanzi abona bashoboye muri muzika Nyarwanda yagarutse ku bahanzi bagera kuri 2 nawe yishyira ku mwanya wa Gatatu nk’umuhanzi ushoboye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati:”Abahanzi ba mbere mu kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, uwa mbere ni Israel Mbonyi, uwa kabiri ni Charles Kagame”.Uyu musore yavuze ko impamvu akunda aba bahanzi bigatuma abashyira ku myanya y’imbere ari uko , bazi kuririmba mu buryo bwa Live cyane [Imbona nkubone].

AtI:”Uzi ikintu mbakundira, baririmba ‘Live’.Aba ni abambere  nanjye nkaza ku mwanya wa Gatatu mu gihugu mu bahanzi baririmba mu buryo bw’imbona nkubone [Live]”. Nyarudindiri, yavuze ko mu buhanzi bwe yemera ko abantu bigira kubandi ari nabwo yasabye ko kuririmbana na Mbonyi hari isomo byamusigira.

__________Nyarudindiri / Photo Credit : X Large

Ati:”Bansabye kuririmbana na Israel Mbonyi nabyemera ariko nkamusaba ko twaririmbana Live.Icyo nasaba Mbonyi ni ugukomeza gukora kandi nkamusaba ko yazampa amahirwe tugakorana, akamfasha mu muziki , nkareba ko natera imbere mu kuririmba nanjye nkazagira ibyuma nkagira n’abacuranzi nkazabasha kugira ibyuma n’abacuranzi.Ndashaka kugendera ku birenge bye, kuko ibyo turimo byose tugendera ku birenge by’abaturusha”.

Nyarudindiri ni umwe mu bahanzi basetsa cyane by’umwihariko mu biganiro akorera kuri YouTube zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *