Monday, May 20
Shadow

NKORE IKI: Ndi umugore mukuru maze gutandukana n’abagabo babiri none umusore muto yarankunze cyan arashaka ko tubana

Urukundo ni amayobera ariko hari ubwo ruba ihurizo rikomeye k’uwo rwagezeho bitewe n’uburyo rimugezeho.Uyu mugore yagishije inama nyuma yo gukundwa n’umwana w’umuhungu ungana n’imfura ye.Ni iyihe nama wamugira?

Yagize ati:”Muraho neza,Ndi umugore mukuru [Ariko ntabwo ndivuga amazina].Hari umwana w’umuhungu unkunda ugiye gusara.Mfite abana bane ariko natandukanye na Papa wabo.Noneho tumaze gutandukana nahuye n’umwana w’umusore tuba turamenyanye, ni umwana w’umuhungu ufite imyaka 26 y’amavuko.

Mu gace ni mukiyemo nshaka guhunga umugabo wanjye, nahasanze uwo mwana w’umuhungu arankunda ariko mbanza kugira ngo ni bya bindi bisanzwe by’abana ariko ara nkunda cyane arayagara kandi mu by’ukuri ndi umugore mukuru, ubyibushye pe.Hashize umwaka rero mbona yaranze kurekera, naramubwiye ngo ntabwo byakunda ko nkundana nawe”.Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 26 yabanje kujya ajya mu rugo, akamubona , bakaganira gusa akamusuzugura kubera ko yakoraga akazi ko gutwara moto.

Ati:”Naje kumuha umwanya kugira ngo ndebe ko yamfasha no kuruhuka mu mutwe ariko hashize igihe arambwira ngo tugomba kubana, nda mubwira nti ntabwo twabana, arambwira ati nutemera ko tubana ibyo mfite byose biranshiraho kuko ntabwo nabaho tutari kumwe.Numva ari umwana cyane pe”.Muri icyo gihe rero, uyu mugore ngo yahise aterwa inda n’undi musore na none ariko uruta uwa mbere baza no kubana ariko hashize umwaka umwe bahita batandukana.

Nyuma yo gutandukana n’uwo musore, wa mwana w’umusore yaje kugaruka arongera amusaba ko babana, none yabuze amahitamo.Arimo kwibaza niba yamuha urukundo bakabana cyangwa niba yamureka akagenda n’ubwo abona uwo mwana w’umusore yaranze guhagarara.

Ese ari wowe wagira iyihe nama uyu mugore.

Photo: Google. Story Credit : Kiss Fm

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *