Muhire Kevin yagiriye inama Perezida wa Rayon Sports

01/05/2024 08:31

Nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 ,ku wa 30 Mata, ikegukana umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro, Kapiteni wayo, Muhire Kevin, yasabye ubuyobozi guhindura uburyo kugura abakinnyi bimaze iminsi bikorwamo.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasabye Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, guhindura abamushakira abakinnyi, uburyo barambagizwamo n’abamugira inama kugira ngo iyi kipe yongere kugera ku rwego rwo guhatanira ibikombe no guhagararira igihugu.

Reyon Sports ntizakina imikino Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 nyuma yo kubura igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.Yakomeje agira ati:”Nta mukinnyi mwiza ukora igerageza. Niba ushaka umukinnyi mwiza, genda umugure. Nihakomeza kuzamo iby’igerageza, tuzahora gutya, n’umwaka utaha ntaho tuzagera.”

Abajijwe niba abona hari icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye guhindura uyu munsi, butakoze mu myaka ine ishize, Muhire Kevin yasabye Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, guhindura abamugurira abakinnyi n’abamugira inama.

Yongeyeho ati “Ku bwanjye, Perezida arahari, arumva, akora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itere imbere.Baramubeshye kenshi cyane, aho bigeze ubu ni we ukwiye gufata umwanzuro, akamenya icyo akeneye kubaka.”

“Baramutuka, bamuvuga nabi, na we nk’umuntu mukuru umaze kumenya ibya Ruhago, nagire ahindure. Muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24 uri kugana ku musozo, Rayon Sports yaguze abakinnyi basaga 15 ariko benshi muri bo ntibatanze umusaruro bari bitezweho.

Byaruta ukagura abakinnyi batatu beza aho kugira ngo ugure 10 badashoboye.Yakomeje agira ati’ Iyo ushaka umukinnyi mwiza ujya kumwirebera, iyo ushaka umukinnyi mwiza urashora.

 

 

Advertising

Previous Story

Mama Kwanda n’umugabo we bateranye imitoma

Next Story

Nyarudindiri yagize icyo asaba Israel Mbonyi

Latest from Imikino

Go toTop