Umugabo wo mu Karere ka Nyanza birakekwako yanizwe n’intongo y’inyama agahera umwuka mpaka apfuye.
https://www.youtube.com/watch?v=TIS_zXDzEns
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigarama , mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza , tariki ya 01 Mutarama , 2024.
Uwahaye Umuseke dukesha iyi nkuru amakuru wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.
Byabaye ubwo yatumirwaga na mushiki we ngo aze basangire umunsi mukuru w’Ubunani. Ubwo barimo bafata amafunguro yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.
Uyu wahaye Umuseke amakuru , yavuze ko yagerageje kuyigarura bikanga , bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga bagezeyo biranga ahita apfa.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa 02 Mutarama 2024.Umuseke dukesha iyi nkuru, wagerageje kuvugisha ubuyobozi ariko ntibyabakundira nk’uko byanditswe mu nkuru bakoze.