Nyanza: Abarimu 4 bafatiwe mu cyuho bari gukuriramo umunyeshuri inda

13/07/2023 10:24

Kuri uyu wa Gatatu abarimu 4 bigisha kuri Sainte Trinité de Nyanza, bafatiwe mu cyuho bari gukuriramo inda umwana bigisha.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) , ivuga ko babafashe bamaze guha uyu munyeshuri imiti ikuramo inda.

Mu itegeko rihana ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse muri 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima muri 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo itegenya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

UBUNDI AMATEGEKO AHANA UMUNTU UKUYEMO INDA NUFASHIJE UNDI KUYIKURAMO.

Umuntu wese wikuyemo inda aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe umwe ( 1), ariko kitarenze imyaka itatu (3) nihazabu y’Amafaranga y’ u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100,000 RWF) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Umuntu wese ukuramo undi inda , abakoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese , kubw’uburangare cyangwa umwete muke , utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’Ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300,000 RWF) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500,000 RWF) cyangwa se kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’Itanu (25).Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwayikuriwemo yaba yebyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya Burundu.

Nyuma y’uko Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye, ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda kubantu bamwe.

Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu zitaganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira;

1. Iyo utwite ari umwana

2.Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato

3.Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4. Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gusanira cya kabiri

5.Kuba inda ibanganiye ubuzima b’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri tegeko , usabwa gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho.Iyo nyuma yo gukurirwamo inda , bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atariyo yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

src: UMURYANGO.RW

Advertising

Previous Story

Yesu ari murinjye ! Meddy n’umugore we bakomeje kugaragaza ko bari mugakiza gasendereye nyuma y’amagambo yavuzwe ko Mimi amukubita

Next Story

Hamisa Mibetto wabyariye Diamond Platinumz yashyize yerekana umusore w’ibigango bari mu munyenga w’urukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop