Hamisa Mibetto wabyariye Diamond Platinumz yashyize yerekana umusore w’ibigango bari mu munyenga w’urukundo

13/07/2023 11:46

Icyamamare muri Tanzania mu gukina Filime , kujya mu ndirimbo z’abahanzi akaba n’umunyamideri Hamisa Mibetto yeretse isi uwo yihebeye nyuma y’igihe kitari gito amugira ubwiru.

 

Benshi munshuti ze zibazaga uwo bakundanye bitewe n’uburyo yari amaze iminsi acecetse cyane atagaeagara mu nkuru z’urukundo gusa nyuma aza gushyira hanze amashusho arikumwe n’uwo mukunzi we mushya.Muri aya mashusho uyu mugore w’imyaka 28 y’amavuko yarimo atemberana n’umusore amufashe ikiganza.

REBA HANO AMAFOTO Y’UMUSORE BAKUNDANA

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho Hamisa Mibetto yayarengejeho ubutumwa budasanzwe maze ataka uwo musore mushya karahava.Ati:” Kuri uyu mugabo uri hano iruhande rwanjye. Ndagukunda birenze amagambo kandi ndizerako uzahora uhari ngo ubyizere kabone n’ubwo naba njye ntahari ngo mbikubwire”.

Hamisa Mibetto yerekanye uwo bari mu rukundo kabone n’ubwo atigeze agaragaza isura ye kuko byasaga naho arimo kwitambukira.Uyu musore nanone agaragara mu mashusho yicaye muri Hoteli nziza cyane.Uyu mugore w’abana 3 yagaragaje impano y’indabo yamuhaye.

 

Advertising

Previous Story

Nyanza: Abarimu 4 bafatiwe mu cyuho bari gukuriramo umunyeshuri inda

Next Story

Dore imitoma iryoheye amatwi yabwira umukunzi wawe akajya ahora akuririmba

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop