Monday, May 20
Shadow

Nyampinga wa Amerika yeguye kuri uwo mwanya kubera uburwayi bwo mu mutwe

Noelia Voigt wari Nyampinga wa USA yeguye kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.Uyu mukobwa yambitswe iri Kamba nka Miss USA mu Ukuboza 2023.Mu gusezera kuri iyi mirimo yavuze ko abitewe n’impamvu z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Anyuze kuri konti ye ya Instagram Noelia Voigt yagize ati:”Ndabizi neza ko iyi ari intangiriro y’ubuzima bwanjye bushya kandi intego yanjye ni ugukomeza gutera abandi imbaraga mba bera urugero rwiza, mbasaba kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe , bikorera ubuvugizi bakoresheje amajwi yabo badatewe ubwoba n’ibyo ejo hazaza habo hazabaha kabone n’ubwo baba batewe ubwoba naho”

Noelia wo muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatsinze amatora muri 2023 asimbura uwariho muri 2022 ariwe Morgan Ramano wavuye muri Carolina y’Amajyaruguru.Niwe mukobwa wa mbere ukomoka muri Venezuela ufite Ubwenegihugu bwa Amerika wari ubaye Miss w’iki gihugu.

Umuvugizi w’Abategura iri rushanwa muri Amerika yabwiye CNN ko bashyigikiye iki cyemezo agira ati:”Ubuzima bw’ufite inshingano ni bwo bwa Mbere kandi turumva neza ibyifuzo bye byo kwiyitaho muri iki gihe”.Bakomeje bavuga ko bari gushaka uzamusimbura agasigarana inshingano ku buryo mu gihe kitarambiranye bazatangaza Miss USA mushya.

Umukobwa witwa Savannah Gankiewics, wo muri Leta ya Hawaii niwe wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss USA Noelia Voigt weguye ku nshingano ze, uyu mukobwa akaba ari we uri guhabwa amahirwe yo guhita ajya kuri uwo mwanya amusimbuye.Abandi bakobwa barimo ; Loomans wo muri Wisconsin, Jasmine Daniels wo muri Leta ya Pennsylvania na  Lluvia Alzate  wo muri Texas  nabo bari baje muri 5 ba mbere muri iri rushanwa nabo bakaba bafite mahirwe yo gukurwamo umwe mu gihe baba badafashe Igisonga cya Mbere.

Noelia Voigt, yari yavuze ko azahuza abantu batandukanye yemeza ko atazatatira umurage we ndetse ko azawushyigikira.Ubwo yi yamamazaga yagaragaje ko natorwa azafatanya n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Smile Train guha ubuvuzi abana bafite ibibazo by’imbavu babaha ubuvuzi , akavugira abantu bahura n’ihohoterwa ry’uko bavutse ,Agahangana n’abakundana bahohoterana ndetse akita no ku burenganzira bw’abimukiira.

Ati:”Ubwuzu bunyuzura umutima iyo ntekereje ku rubuga nahawe kugira ngo ngaragaze itandukaniro ryanjye n’abandi ndetse mbashe no kugira ku byo nahoze ndota mu buzima bwanjye mpuza abantu batandukanye hirya no hino ku Isi”.Agaruka ku byiza byo guha umwanya ubuzima kurenza ibindi Noelia , yagize:”Ntugatesha agaciro uko ugaragara  n’ubuzima bwawe bwo mu mutwe.Ubuzima bwacu nibwo butunzi bwacu”.

Iri rushanwa rya Miss USA ni irushanwa rimaze imyaka irenga 70. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika niwe  wari umuyobozi wa Miss Universe Oraganization aza ku gurisha iki kigo muri 2015.

Isoko: CNN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *