Tuesday, April 30
Shadow

Nyamirambo: Yakubitiwe mu kabari azira gukorakora umusore mugenzi we

Umusore uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari gaherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nka Cosmos, azira gukorakora umusore mugenzi we.

Uyu musore yakubiswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uwo musore yari arimo gusangira inzoga na bagenzi be b’abahungu, aza kunyuzamo atangira gukorakora umwe muri bo amubwira ko yamukunze, undi ahita amukubita umugeri agwa hasi.

Umwe yagize ati “Bari barimo kunywa inzoga noneho DJ aza gushyiramo indirimbo bakunda, abo basore barahaguruka barabyina, na we ahita ahaguruka ajya kubyinana nabo, nibwo yatangiye kwagaza umwe muri bo ahita amukubita umugeri agwa hasi.”

Uwitwa Muhire Valentin wakubise uyu musore, yavuze ko yananiwe kwihangana ubwo yashakaga no kumusoma.

Ati “Njye ibintu nka biriya simbikunda. Ni gute umuntu aza akankorakora ashaka kunsoma kandi ari umuhungu mugenzi wanjye?”

Uwo musore uvuga ko ari umukobwa, akimara gukubitwa yahise asohoka muri ako kabari arataha.

Benshi mu bari aho bamubwiraga ko yakoze amakosa gukorakora mugenzi we batamenyeranye, nta n’uburenganzira yabimusabiye.

Icyakora, mu mategeko y’u Rwanda ubugizi bwa nabi ubwo aribwo bwose burabujijwe, kimwe no kwihanira.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018, riteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

IGIHE.COM