Friday, May 17
Shadow

Gutera akabariro nibyo byiganje muri filime Alliah Cool yateguje igiye gusohoka mu minsi ya vuba

Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yateguje filime nshya agiye gushyira hanze yitwa “Good book Bad cover”.

 

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi Alliah cyangwa Amb Isimbi Alliah yashyizeho amashusho agaragaza integuza ya filime ye agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.

 

Abantu benshi bakomeje kuvugishwa nibiri muri iyo filime dore ko harimo agace aho umugabo n’umugore baba bari gutera akabariro akaruru ari kose. Ibi bikaba biri mubiri gutuma iyi filime itegerezwa n’abatari bacye.

 

Uyu mugore usanzwe ari icyamamare cyane muri cinema nyarwanda dore ko mu minsi yashize yari yarashize hanze filime ye yahurijemo ibyamamare bimwe byo muri cinema ya Nigeria ndetse ikaba yaratambutse kuri shene ye YouTube.

 

Isimbi Alliance kandi ni umwe mu bagore batunze agatubutse hano mu Rwanda dore ko ari na Ambassador w’amahoro muri UN(United Nations).

 

Sibyo gusa kandi uyu mugore abarizwa mu nzu ireberera inyungu abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filime yitwa “One percent” ibarizwa mu gihugu cya Nigeria ndetse bivugwa ko iri mu zikomeye cyane muri icyo gihugu.

 

Siwe wenyine ubarizwa muri iyo nzu ireberera inyungu z’abahanzi kuko na Nemeye Platin wamamaye nka Platin P nawe abarizwa muri iyo nzu “One percent”.

 

 

Source: Instagram