Umukobwa uvanga imiziki uzwi ku izina rya Dj Sonia ndetse uri no mubakunzwe aho mu Rwanda, yagaragaye mu mashusho ari kugwa hasi agatembagana ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa Instagram rwa The cat Babalao, yagaragayemo uyu mukobwa Dj Sonia ari kugwa hasi agatembagana ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cya Nyega Nyega na Skol lager.
Si inshuro imwe gusa kugwa hasi ku rubyiniro byabaye muri iki gitaramo, kuko mu mashusho bigaragarako kugwa hasi byabaye ubugira kabiri.
Uyu mukobwa Dj Sonia asanzwe avanga imiziki cyane kuri television Rwanda RTV ndetse na RBA muri rusange.
Ibi bibaye nyuma yaho mu gitaramo gishize Mc Tino nawe yaguye hasi ubwo yari ari ku rubyiniro.
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye kugwa kuyu mukobwa dore ko ngo yabaye MC Tino wa kabiri.
Source: Instagram