Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

04/08/2023 10:18

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa.

 

Byabereye mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kilimbi ku wa Kane, tariki ya 3 Kanama 2023.

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoreye abana b’umuturanyi we barimo uw’imyaka ine n’uw’imyaka umunani.

Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga aba bana akabajyana mu rugo iwe akaba ariho abasambanyiriza.

Ku mugoroba wo ku wa 2 Kanama 2023 yabikoze biramenyekana bituma mu gitondo cyo kuri uyu munsi inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bazindukira iwe mu rugo baramufata bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba mu gihe iperereza rikomeje.

Ati “Nta watekerezaga ko umuntu muzima yakora ibintu nk’ibi. Turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo”.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.

 

Advertising

Previous Story

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame yarebye umukino w’u Rwanda na Nigeria ari kumwe n’abuzukuru be

Next Story

Dore uko umugabo yamenya ko umugore we yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop