Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame yarebye umukino w’u Rwanda na Nigeria ari kumwe n’abuzukuru be

04/08/2023 10:10

Perezida Kagame n’umukobwa we, Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be babiri bakurikiye umukino wa ½ cy’Igikombe cya Afurika muri Basketball mu Bagore wahuje u Rwanda na Nigeria.

 

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 3 Kanama 2023, warangiye Nigeria yatsinze iy’u Rwanda amanota 79-48.

Wari umukino ufite igisobanuro kinini ku Rwanda kuko ni bwo bwa mbere rwageze muri iki cyiciro nubwo rutahiriwe no kukirenga.

Usibye ibi byishimo byo kwandika amateka yo kugera muri ½ mu irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru, ikindi cyagarutsweho haba mu bari muri BK Arena n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga ni ifoto ya Perezida Kagame ari kumwe n’abuzukuru be.

Umukuru w’Igihugu akunze kugaragara inshuro nyinshi yagiye kureba imikino ariko byagera kuri Basketball bikaba umwihariko. Ibyo ntibyari inkuru kuba yajya gushyigikira Ikipe y’Igihugu yitwaye neza muri AfroBasket.

Icyakuruye amarangamutima ya benshi ni uko yari agaragiwe n’umukobwa we [Ange Kagame] ndetse n’abuzukuru be mu ifoto iteye ubwuzu kuyirora.

Perezida Kagame yari ateruye umwuzukuru we mukuru, Anaya Abe Ndengeyingoma mu gihe Ange Kagame yari akikiye Amalia Agwize Ndengeyingoma.

Ni ku nshuro ya mbere bagaragaye mu ruhame by’umwihariko bareba umukino w’ikipe runaka, bari kumwe bose.

Umukino barebye warangiye Ikipe y’Igihugu ya Nigeria itsinze iy’u Rwanda amanota 79-48 igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kane yikurikiranya. Izahura na Sénégal yatsinze Mali amanota 75-65.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023, aho u Rwanda ruzisobanura na Mali ku mukino wo gushaka umwanya wa gatatu mber y’uko Nigeria [ifite ibikombe bitatu biheruka] yesurana na Sénégal muri BK Arena.

src: igihe.com

Advertising

Previous Story

Trump yongeye guhakanira urukiko ibyaha bine ashinwa

Next Story

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop