Dore uko umugabo yamenya ko umugore we yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

04/08/2023 13:44

Dore uko umugabo yamenya ko umugore we yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

Mu gihe abashakanye bari gutera akabariro, buri wese hari amaranga mutima amuzamukamo cyane cyane iyo ari kwerekeza kubyishimo bye bya nyuma, biba byiza iyo buri wese amenye aho mugenzi we ageze mu gihe bari kwerekeza ku byishimo bya Nyuma, cyane cyane abagabo  bagomba kumenya aho uwo bari kumwe mu gikorwa ageze.

Abashakanye   iyo bakoze icyo gikorwa hari igihe usanga umwe asiga undi ntihabeho kugendana bitewe n’uko ntabumenyi buhagije umwe afite cyangwa se bose nabyo birashoboka  bityo ugasanga hari igihe ibyishimo by’umwe bicagata ntibigere ku ndunduro.

Kimwe mu binezeza abashakanye, ni uburyo bakora imibonano mpuzabitsina bakageza ibyishimo byabo ku ndunduro,Gusa ntitwavuga ko bose bagerera rimwe ku byishimo byanyuma  kuko hari igihe umwe atamenya igihe mugenzi we yagereye kuri ibyo byishimo mu gihe atabimubwiye.

Hari abagore barangiza bagashyira ijwi hejuru ku buryo uko yatangiye ijwi rimeze atariko rikomeza ahubwo ku musozo ugasanga arasakuje mu masegonda yanyuma.

Ibindi bimenyetso abagore bakunda guhuriraho, ni nko kwiyongera kw’igitsina aho usanga rugongo yiyongereye mu bunini.

Ikindi mugabo ukwiye kumenya n’uko umugore warangije neza asa n’uba atakigufitiye ibyiyumviro agasa n’ukwiyima mu gihe wowe utararangiza.

Mu bindi bishobora kwereka umugabo ko umugore yarangije, ni uguhumeka cyane kwirekura kw’imikaya ndetse no kugira inyota rimwe na rimwe.

Plannedparenthood.org, itangaza ko n’ubwo ibyo ari ibimenyetso rusange bigaragaza ko umugore yarangije, ariko ntibikuraho ko buri wese agira umubiri we karemano ku buryo adashobora kugaragaza bimwe muri ibyo bimenyetso.

Hari igihe bigaragazwa bitewe n’uko umugore yateguwe  cyangwa ibyiyumviro bye by’umubiri bitandukanye n’ibyundi wese.

 

Advertising

Previous Story

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Next Story

Mani Martin yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza muri Amerika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop