Advertising

Nyabihu: Uko urubyiruko rukora uburobyi muri nyirakigugu rwiteje imbere

02/07/2024 09:12

Koperative y’urubyiruko rukora uburobyi mu Kiyaga cya Nyirakigugu mu Karere ka Nyabihu, ruvuga ko kugeza ubu barangije amashuri bakaba banatunze imiryango yabo kubera uburobyi bakorera muri Nyirakigugu.

Umuyobozi ushinzwe umutungo muri  Koperative ‘ZAFIC’ [Zamuka Fishing Cooperative] yatangiye muri 2007, witwa Nzibokara Jean d’Amour  yavuze ko Urubyiruko ruhabwa iki Kiyaga ,ari nta mafi ahagije yarimo agaragaza ko aribwo bamwe bari barangije amshuri yisumbuye nta kazi bafite, bagifata nk’amahirwe baheraho biteza imbere.

Yagize ati:”Koperative yacu yatangiye muri 2007, itangira ari urubyiruko rwari rurangije kwiga rurikwihangira imirimo , rutangira rukibungabunga ari nta Mafi arimo ariko rukora iyo bwabaga kugira ngo umusaruro utangire kuboneka”.

Abanyamuryango ba Koperative ZAFIC bavuga ko iki Kiyaga cyababereye inzira nziza yo kwiteza imbere no kubaka imiryango yabo , gifasha n’abandi gusubira ku ishuri. Jean d’Amour yagize ati:”Si njye gusa iki Kiyaga cyafashije kuko bagenzi banjye bamwe babashije gusubira ku ishuri bariga ubu nta numwe urimo utararangije amashuri.Ubu ntunze umuryango wanjye, nishyura amafaranga y’ishuri y’abana banjye n’ubwisungane mu kwivuza, iki Kiyaga kimfasha gukora indi mirimo yanjye y’iterambere binyuze mu mafaranga nkuramo”.

Umwe mu barobyi bari muri iyi koperative twasanze bagiye gutangira akazi, yabwiye UMUNSI.COM , ati:”Ubundi iyo tuje kuroba hano , ducyura amafaranga uwo mwanya kuko tujyamo tukaroba , tugakuramo amafi bagahita bayatwara ubundi natwe tukirirwa neza.Kugeza ubu tuvugana njye  maze kwiyubakira, nize amashuri mbifashijwemo n’uyu mwuga wo kuroba, ubu ntanga ubwisungane mu kwivuza, mbese ntabwo nsabiriza.Turashima”.

Jean d’Amour yavuze ko batangiye gukora ari abamuryango 40 bitewe n’ubushozi bwo gutanga umusanzu , bamwe bagenda bavamo hasigaramo abanyamuryango 27 (Abagore 10 n’abagore 7) buri mu munyaryango atanga ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse ngo kugeza ubu ninabo bakirimo.

Bahereye kuri Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda bahawe na Leta y’u Rwanda nk’inkunga n’ibiti bafatanyije gutera ku nkengero zacyo byatumye uru rubyiruko rukabya inzozi rubona amafaranga n’umusaruro rwakuraga mu Kiyaga cya Nyirakigugu.

Kugeza ubu abagize Koperative y’abarobyi bafite gahunda yo kugurizanya , nayo bemeza ko ari inzira nziza yo kwiteza imbere kuri bo kuko amafaranga bahabwa bayashyira mu buhinzi bubateza imbere bakagura imishinga mu miryango yabo.

Perezida wa Koperative ZAFIC avuga ko iki kiyaga ari ingenzi kuri bo kuko hari n’abandi babonamo akazi ko kuroba kandi nabo bakiteza imbere.

Previous Story

Papa Cyangwe ategerejwe i Rubavu mu gitaramo cy’abambaye umweru

Next Story

Menya ubwoko 3 bw’urukundo n’akamaro kabwo

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop