Numuhanzi ni Umu-Youtuber ! YAGO ntabwo yigeze areka ibiganiro byo kuri Youtube abantu baramubeshyeye

28/11/2023 08:34

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka YAGO kuri Youtube ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru yakoreye mu bigo bitandukanye , ntabwo yigeze ajya kure ya Youtube kuko itigeze iburaho ibiganiro cyangwa amashusho runaka ashyiraho.

 

ESE KO YAGO ARI UMU-YOUTUBER, UBUSANZWE IJAMBO ‘YOUTUBER RISOBANUYE IKI , RIKORESHWA RYARI ?

Ubusanzwe ijambo ‘YouTuber’,  risobanuye umuntu ukoresha  website yitwa www.YouTube.com,  mu gushyiraho ibintu bitandukanye, byaba ibye bwite cyangwa ibyo yakuye ahandi.Youtuber, nanone bisobanurwa nko ; Gushyira ibintu kuri website ya YouTube.com, uburyo bwo kubishyiraho, cyangwa kugaragara mu mashusho ashyirwa kuri iyo website twavuze haraguru.

 

Inkoranyamagambo ya Marriam Webster, igaragaza ko ijambo ‘Youtuber’ , bisobanuye kurema no gushyira amashusho kuri website ya Youtube.com ukoresheje igikoresho icyaricyo cyose.Ibi biraragira buri wese ubikora kuba Umu-Youtuber, yaba abizi cyangwa atabizi.

 

ESE IBI DUSOBANUYE BIHURIYEHE NO KUBA YAGO, ATARIGEZE AVA MU ITANGAZAMAKURU ?

Umuntu ukoresha YouTube , kuruhande rumwe aba ari mu itangazamakuru cyangwa ari mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga [Influencers]. Kuba Yago , atarigeze arekeraho gukora amashusho akayishyira kuri Youtube ye yari sanzwe ikurikirwa , bishatse kuvuga ko atigeze ahagarika ibiganiro nk’uko twabibonye haraguru ndetse nta nubwo yigeze ava mu itangazamakuru nk’uko yagiye abyitirwa inshuro nyinshi.

 

Nujya kureba witwa Mr Beast  , ufite Konti kuri website ya YouTube.com, igafatwa nk’iya kabiri ikurikiirwa cyane ku Isi, ushobora gusanga ari umuhanzi cyangwa akora ibiri hafi y’umuziki ariko nawe akitwa ‘Independent YouTuber’. Shene za Youtube za Mbere ku Isi, banyirazo bafatwa nk’aba Youtuber kandi nyamara ni izabana , zijyaho indirimbo z’abana zisanzwe kandi zitajyaho buri munsi , ariko bakarengaho bakitwa abanyamakuru.

ESE UMUHANZI NI UMU-YOUTUBER ?

Igisubizo ni YEGO, Umuhanzi ukora indirimbo zitandukanye ni umu – Youtuber, kuko uyu muhanzi akora indirimbo zitandukanye z’amashusho cyangwa z’amajwi ariko agakora uko ashoboye zikabasha kugera kuri website ya youTube.com, arinabyo bihita bimuhindura umunyamakuru.

 

Urubuga rwitwa Backstage.com, ruvuga ko “Umunyamakuru cyangwa ‘Content Creator’, ari umuhanzi , ubara inkuru, ndetse n’undi wese ukora inkuru n’ibisa nazo , akazishyira kuri YouTube ye abantu bakabikurikirana’.

 

Urubuga rwitwa Unlockyoursound.com, rugaragaza ko kuba umuhanzi akora indirimbo z’amajwi cyangwa amashusho akazishyira kuri youTube akabona amafaranga nawe bimugira umu-Content Creator.

 

ESE YAGO UBUNDI BWO YIGEZE AHAGARIKA IBIGANIRO BYO KUGANIRA N’ABANTU ?

Ugiye kuri Channel ye ya YouTube , usangaho ibiganiro bishya ndetse n’indirimbo z’amashusho zakozwe mu bihe bitandukanye uhereye igihe byatangiye kuvugirwa ko yavuye muri Muzika.Ugendeye kubisobanuro twatanze hejuru, ibi birakwerekako Yago atigeze ava mu mwuga ndetse ko atigeze anahindura uburyo bwo kuwukora.

Ubwo twakoraga inkuru hari ikiganiro yari yagiranye na INYOGOYE kandi kiri kuri Konti ye ya Youtube, nuyisura rasangaho n’ibindi yagiye akora nyamara hirya no hino barikuvuga ngo yavuye mu biganiro.

Ibi byose byavuzwe , twavuga ko byafashije Yago kuba uwo yashakaga kuba we, kuko abantu bamuteze amaso ndetse bakibanda kuri muzika ye aho guhanga amaso kubiganiro.

Kugeza ubu hari benshi yikururiye bamumenya nk’umuhanzi , nyamara mu gihe afite abandi benshi bakimufata nk’umunyamakuru.

Advertising

Previous Story

Rihanna n’umuhungu we bagaragaye mu nkweto zidasanzwe

Next Story

Yahoze ari umufana we ! Bruce Melodie yatewe ishema no guhura Shaggy ku nshuro ya mbere nyuma yo gukorana indirimbo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop