Yahoze ari umufana we ! Bruce Melodie yatewe ishema no guhura Shaggy ku nshuro ya mbere nyuma yo gukorana indirimbo

28/11/2023 09:17

Umuhanzi Bruce Melodie wambariye kubaka umuziki Nyarwanda nawe akigwizaho igikundiro , yahuye na Shaggy bazaririmbana mu bitaramo byateguwe na iHeartMedia muri Amerika.

 

Nyuma kugera muri Amerika Bruce Melodie yahuye na Shaggy ndetse bagirana ibiganiro bitandukanye.Uyu muhanzi abinyujije kuri konti ye ya twitter , yagaragaje ko atewe ishema cyane no guhura na Shaggy ndetse n’abandi bari kumwe na we.

https://www.youtube.com/watch?v=tGaPnAMb-5U

Biteganyijwe ko Bruce Melodie , azaririmba mu bitaramo bya iHartRadio Jingle Ball Tour, byatangiye tariki ya 26 Ugushyingo bikaba bizarangira tariki 16 Ukuboza 2023.Umunya-Rwanda , Bruce Melodie, araririmba mu gitaramo kirabera muri Dallas uyu munsi tariki 28 Ugushyingo 2023.Muri iki gitaramo arahuriramo n’abandi bahanzi barimo ; Flo Rida, Shaggy , Alexa, Paul Russel, Big Time Rush,P1Harmony n’abandi.

 

Umuhanzi Bruce na Shaggy bazongera kuririmba tariki 16 Ukuboza ahitwa Amerant Bank muri Miami. Ni igitaramo kizaririmbamo abarimo , Ludacris , AJR, LANY, David Kushner , Paul Russell n’abandi.Ibi bitaramo bizagera mu Mijyi 10 birirmbemo abarimo Card B , Usher n’abandi.

Advertising

Previous Story

Numuhanzi ni Umu-Youtuber ! YAGO ntabwo yigeze areka ibiganiro byo kuri Youtube abantu baramubeshyeye

Next Story

Byamenyekanye ko wamusore w’imyaka 36 watemye nyina w’imyaka 68 amuhoye ubugari yari yatashye yasinze

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop