Advertising

N’ubwo afite ubumuga yabaye intwari yo gutwita umwana akamubyara akamurera

01/14/24 9:1 AM
1 min read

Emmy Jua Kali yashyize hanze inkuru y’ubuzima bwe bwo gutwita no kwibaruka.

Gutwita ukabyara ni ubutwari bukomeye benshi batajya bashobora kugeza ubwo hari abahitamo kwiyaka abo bakabyaye nyamara nta bumuga bafite.

 

Emmy Jua Kali umukinnyikazi wa Filime muri Tanzania, anyuze kuri TikTok yashyize hanze Ubuzima bwe kuva atwite kugeza abyaye bamufata nk’intwari.

Ni amafoto agaragaza umugore udafite amaguru yombi urera umwana we , yemeza ko rwari urugendo rukomeye kuba umubyeyi nyamara ufite ubumuga.

 

Ababonye aya mashusho bamwifurije gukuza umwana we.Nta makuru yihariye agaragaza uko uyu mubyeyi yabuze amaguru gusa byagaragaye ko ashobora kuba yarayabuze amaze gukura.

 

Anyuze kuri Konti ye ya Instagram yagize ati:” Imana yemeje ko ibi bimbaho kuko yari iziko nshoboye 9/7/2019.

 

Emmy Jua Kali agira inama abantu yo kumenya uko babayeho mu buzima bwabo bwa buri munsi , bakita kubyo bashaka kugeraho”.

REBA HANO AMASHUSHO YA NYANDOTZ

Sponsored

Go toTop