Dore ibintu bibiri utazigera ubwira umugore uko waba umukunda kose ntakwiye kubimenya.
1.Ntuzigere ubwira umugore amafaranga nyayo uhembwa cyangwa winjiza.
Uko waba umukunda kose Hari igihe biba ngombwa ko ugira ibanga. Buri gihe iyo ubwiye umugore amafaranga nyayo uhembwa bituma utazigamira ejo hazaza cyane ko atari ngombwa ko buri gihe ukora ‘save’ aruko umugore abizi.
Ikiza cyo kubigira ibanga ni uko iyi ubivuze bishobora guteza ibyago kurusha uko wowe wabyimenyera ukabigira ibanga ryawe.Impamvu bavuga gutya ngo ntukabwire umugore umushahara nyawo uhembwa ni uko ngo umugore iyo awuzi ujya kuza wose mwararangije gupanga icyo mugiye kuwumaza (Umwanzuro ni uwawe).
2. Ntuzigere ubwira umugore ahashize hawe hose.
Ni byiza ko umugore wawe amenya ahahise hawe ababyeyi bawe inshuti zawe abo mwakundanye ariko kubimubwira byose buri kamwe si byiza kuko ntago byaguha umutekano.
Rimwe narimwe hari ubwo ubwiye umugore wawe ahahise hawe hose agatangira kugufata nabi bitewe nahahise wagize. Urugero nkiyo amenye ko aruta abakunzi bawe bahise , atangira kugufata uko yiboneye kuko yumva ko arenze.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: wycombenewske