Ntuzemere umugore witwa Diana ! Umupasiteri yatunguranye ubwo yavugaga ko umukobwa witwa Diana birangira agukoresheje baramwagana

23/11/2023 13:46

Umupasiteri yatunguranye ubwo yagiraga abagabo inama kutazigera bemera gushakana n’umukobwa witwa Diana, ibi bintu uyu mupasiteri yavuze bikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

Uyu mupasiteri witwa Ezekiel Odero yavuze ko “izina Diana ry’uzuye imyuka mibi ndetse ngo iyo ushyingiranwe n’umukobwa witwa gutyo birangira akugize umugore kandi wagakwiye kuba umugabo mu urugo”. Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’uyu mupasiteri.

 

 

Ndetse mu magambo uyu mupasiteri yakomeje avuga ko iyo umugore cyangwa umukobwa witwa Diana mwashyingiranwe akakugira umugore mbese akagukoresha, iyo utangiye kumurwanya ngo birangira agusize bityo agasenya urugo rwanyu bigatuma umuryango wanyu usenyuka.

 

 

Mu magambo ye yagize ati “Nushyingiranwa n’umukobwa witwa Diana bizarasngira akugize umugore agukoresha nkukoresha i Robo kandi uziko uri umugabo mu rugo, mu gihe uzatangira kwigira umugabo mu rugo bizarangira agutaye agende.”

 

 

Ibi byose uyu mupasiteri yabivuze hagati mu bigishwa be, yabwiye ko bakwiye no kujya birinda kwita abana babo izina Diana.

 

 

Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kwibaza impamvu uyu mu Pasiteri yatangaje ayo magambo bavuga ko bidakwiye.

 

Abayoboke bakunze kugirwa inama yo gushishoza bakemenya umuntu uvugisha ukuri na cyane ko izina Diane risanzwe kandi ko uryitwa ntakibazo ateje kuko ari nkandi.

Uyu mu pasiteri wo muri Ghana yamaganiwe kure nyuma yo gutangaza ibyo yise inararibonye rye.

 

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo

Next Story

Joyeuse wa Juno yahaye gasopo Ariel wayz maze akomoza ku bwiza bwe bwo mu maso

Latest from HANZE

Go toTop